Umuririmbyi mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko urupfu rwa Mohbad uheruka kwitaba Imana rukomeje kumushegesha, ndetse ngo roho ye ikomeje kumubuza amahwemo kuburyo atarimo gutora agatotsi.
Ibi Davido akaba yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko roho yuyu musore witabye Imana ikomeye cyane kandi ko ikomeje kumukangura mu nzozi. Ati " Mohbad roho yawe irakomeye cyane. Gusinzira kuri nge birakomeye cyane."
Umuraperi Mohbad witabye Imana
Ilerioluwa Oladimeji Aloba uzwi nka MohBad akaba yari umuraperi uririmba akanandika indirimbo, aho yitabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023 azize ikintu kitari cyamenyekana kugera magingo aya. Uyu muraperi akaba yarapfuye ku myaka 27 y'amavuko, dore ko yabonye izuba ku wa 06 Kamena 1996.
Urupfu rw'uyu muraperi rukaba rukomeje kuvugisha benshi cyane mu gihugu cya Nigeria, cyane ko ibyamuhitanye bikomeje kuzamo amayobera. Nyina aheruka gutangaza ko hari videwo yagaragaye umwana we ari mu buribwe bukabije mbere yo gushyiramo umwuka avuga ko azize abo bakoranaga.
Davido aravuga ko umuzimu wa Mohbad ukomeje kumubuza ibitotsi
Kugera ubu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Nigeria irimo "Save the Poor and Needy Charity Initiative" (SPANCI) irasaba ko Mohbad yahabwa ubutabera ndetse bakanasaba Polisi gukora iperereza ryihuse hakamenyekana icyahitanye uyu musore watangiye umuziki mu 2019.
Abahanzi banyuranye bakomeje gutangaza byinshi kuri uyu muraperi ndetse batanga n'ubutumwa bw'akababaro ku muryango we. Davido watangaje ko ari kubuzwa amahoro na roho yuyu muhanzi, akaba yaranafashe umwanya azirikana uyu muraperi mu gitaramo yari afite i London mu minsi ishize.
Umuzimu wa Mohbad wabujije ibitotsi Davido
— the choice_live (@thechoice_live) September 19, 2023
David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko roho ya Mohbad witabye Imana ikomeje kumubuza ibitotsi kuko ngo ntabwo ari gusinzira nabusa.
Davido ibi akaba yabitangaje ku rukuta rwe Instagram yemeza ko urupfu rwa Mohbad rukomeye. pic.twitter.com/Y82emZKqlJ