Umusimbura wa Nizeyimana Olivier azatorwa muri Kamena

Umusimbura wa Nizeyimana Olivier azatorwa muri Kamena

 Apr 26, 2023 - 03:19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Inama y’Inteko rusange izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya iteganyijwe tariki 24 Kamena 2023.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mata, ni bwo Visi-Perezida wa FERWAFA Habyarimana Marcel, yatumije nteko rusange izaberamo amatora ya komite nshya ya FERWAFA nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi nteko rusange itumijwe nyuma y'uko tariki 19 Mata 2023, Nizeyimana Mugabo Olivier yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku nshingano yari yatorewe kubera impamvu ze bwite, ndetse agakurikirwa n'abandi barimo n’umunyamabanga mukuru ariwe Muhire Henry.

Ibi byakozwe kugira ngo mu minsi isigaye, Komisiyo y’amatora yongerewe igihe, izabashe gutegura uburyo hagomba gushakwamo abakandida baziyamamariza gusimbura abarimo Nizeyimana Olivier ndetse n'abandi bazaba bagize komite nshya kuko abarimo Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine; Komiseri ushinzwe Imisifurire; Rurangirwa Aaron na Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal nabo beguye.

Mu nteko rusange hitezwe komite nshya ya FERWAFA

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo 18 zirimo:

*Kugenzura uburyo bw’itumira n’umubare w’abagize inteko bihuye n’ibiteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA

*Kwemeza ibiri ku murongo w’ibyigwa

*Ijambo rya perezida

*Gushyiraho abanyamuryango basazuma inyandiko mvugo

*Gushyiraho abakurikirana imigendekere y’imirimo y’Inteko Rusange

*Guhagarika cyangwa kwirukana umunyamuryango (iyo ari ngombwa)

*Kwemeza inyandiko mvugo y’inama y’inteko rusange iheruka

*Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA (ibikorwa byakozwe guhera igihe inteko rusange yateraniye)

*Gushyira ahagaragara ifoto y’umutungo ihurijwe hamwe n’ifoto y’umutungo ivuguruwe kimwe n’imenyekanisha ry’inyungu cyangwa igihombo kimwe na raporo y’abagenzuzi bo hanze

*Kwemeza raporo y’imari y’umwaka yagenzuwe

*Kwemeza ingengo y’imari mu gihe itaba yaremejwe n’inteko rusange idasanzwe

*Kwemeza abanyamuryango (iyo icyo gikorwa ari ngombwa)

*Amatora ku byerekeye amategeko nshingiro n’amategeko ngengamikorere (iyo ari ngombwa)

*Kujya impaka ku bitekerezo byazanywe n’abanyamuryango cyangwa komite nyobozi

*Gushyiraho abagenzuzi bo hanze (iyo ari ngombwa) bisabwe na komite nyobozi

*Kwirukana umwe mu bagize urwego runaka (iyo ari ngombwa)

*Gutora perezida, visi-perezida n’abagize komite nyobozi (iyo ari ngombwa)

*Amatora y’abagize inzego zigenga

Abanyamuryango basabwe ko uwifuza gutanga igitekerezo cyazaganirwaho mu nteko rusange, yakigeza mu bunyamabanga bwa FERWAFA nibura iminsi 20 mbere y’uko baterana.

Amatora azasiga perezida mushya usimbura Olivier