Vladimir Putin n'Uburusiya bwe bakomeje guterwa umugongo n'imikino itandukanye

Vladimir Putin n'Uburusiya bwe bakomeje guterwa umugongo n'imikino itandukanye

 Feb 27, 2022 - 16:08

Mu gihe abagize imikino itandukanye ku isi bakomeje kwitandulanya n'Uburusiya bwa Vladimir Putin, ishyirahamwe rya Judo ku isi ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo guhagarika Vladimir Putin nk’umuyobozi mukuru w’icyubahiro waryo.

Kuva Uburusiya bwashoza intambara ku gihugu cya Ukraine, sosiyete zo mu Burusiya zikomeje guterwa umugongo mu mikino itandukanye ku isi, ndetse n'amashyirahamwe y'imikino akagaragaza ko adashyigikiye iki gihugu.

Kuri iyi nshuro ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino Njyarugamba wa Judo ku Isi(IJF) ryakuye Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ku mwanya w'umuyobozi w'icyubahiro waryo kubera intambara yatangije kuri Ukraine.

IJF yatangaje ko impamvu yatumye ahagarikwa ari kubera Uburusiya ayobora bwashoje intambara kuri Ukraine bikaba bihabanye cyane n’indangagaciro zigenga iri shyirahamwe.

Putin asanzwe ari umukinyi mpuzamahanga wa Judo ndetse muri 2014 yahawe dan ya 8, ikaba ari cyo cyiciro cyo hejuru muri Judo. Yagizwe umuyobozi w’icyubahiro wa IJF guhera mu 2008. Uyu mugabo kandi yanditse igitabo kivuga kuri siporo, yise ‘Judo: History, Theory, Practice’.

Mu magambo yabo bagize bati:"Dukurikije amakimbirane akomeje kubera muri Ukraine, ishyirahamwe ry’umukino mpuzamahanga rya Judo riratangaza ko rihagaritse Bwana Vladimir Putin nka perezida w’icyubahiro akaba na ambasaderi w’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Judo."

U Burusiya bukomeje guhabwa ibihano bitandukanye muri siporo. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) ryambuye umujyi wa Saint Petersburg ububasha bwo kwakira umukino wan yuma wa Champions League.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka za F1 naryo ryakuyeho irushanwa ryari kubera mu Burusiya, Russian Grandprix ryari riteganyijwe muri Nzeri.

Pologne na Suède nabyo byemeje ko bitazakina n’u Burusiya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2022.

Guverinoma ya Suède burashaka kumvisha abanyamuryango 27 bagize Umuryango w ’Ubumwe bw’u Burayi, gushyiraho ibihano bibuza abakinnyi b’u Burusiya kwitabira amarushanwa ya siporo abera i Burayi.

Vladimir yahagaritswe ku mwanya w'umuyobozi w'icyubahiro wa IJF(Net-photo)