Umusifuzi kabuhariwe yasobanuriye abavuga ko Man.U yibye Man.City

Umusifuzi kabuhariwe yasobanuriye abavuga ko Man.U yibye Man.City

 Jan 14, 2023 - 13:11

Ikipe ya Manchester United yatsinze Manchester City nyuma y'igihe itayitsinda, bisiga impaka ku gitego cyatsinzwe na Fernandes habayemo kurarira.

Bruno Fernandes yatsinze igitego ku munota wa 78 cyazaga kishyura icyo Manchester City yari yatsinze ku munota wa 60 gitsinzwe na Jack Grearish, maze ku munota wa 82 Marcus Rashford atsinda icya kabiri cyatumye Manchester United isoza umukino itsinze 2-1.

Iki gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes nicyo cyateje impaka dore ko Fernandes yateye umupira wasaga nk'uwaherejwe Rashford wari waraririye, igitego kikemerwa nyuma yo kureba kuri VAR n'ubwo umusifuzi wo ku ruhande yari yacyanze.

Casemiro yatanze umupira Rashford yaraririye

Peter Walton w'imyaka 63 wahoze ari umusifuzi muri Premier League yasobanuye impamvu iki gitego cyemewe, dore ko yareberaga uyu mukino muri studio za BT Sport.

Walton yagize ati:"Itegeko rireba niba yakoze ku mupira cyangwa hari icyo yakoze cyatuma umukinnyi bahanganye adakina uwo mupira. Rashford nta na kimwe yakoze muri ibyo, ubwo rero itegeko ntacyo ryamukozeho, ntacyo yakoze kitari cyo. Rashford yakinnye neza cyane."

Mbere y'uko VAR yemeza ko igitego cya Bruno Fernandes cyemewe, Peter Walton yari yatangaje ko atekereza ko ikemezo umusifuzi afashe cyo kumanika igitambaro kidakwiye kuko yabonaga ari igitego.

Walton yavuze ati:"Yego, reka tuvuge ko...Ndatekereza ko iki ari igitego. Uri mu kuri(Umunyamakuru) kuvuga ko Rashford yajyanye n'umupira, ariko ntacyo yakoze ku mupira(interfere), ntiyigeze awukina. Igitambaro cyamanitswe kubera yari yaraririye ariko ndatekereza ko nibajya kuri VAR ndetse umusifuzi wo ku ruhande akaganira na Atwell(wasifuraga), iki kiraba igitego."

Nk'uko Peter Walton yabivugaga, Stuart Atwell yaganiriye n'umusifuzi wo ku ruhande ndetse aganira n'abo kuri VAR birangira igitego kemewe, ndetse Rashford atsinda icya kabiri bituma Manchester United itsinda Manchester City ibitego bibiri kuri kimwe.

Iyi ntsinzi yatumye Manchester United irushaho gusatira Manchester United ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'ubwongereza, kuko ubu Man.City ku mwanya wa kabiri ifite amanota 39 mu gihe Manchester United ku mwanya wa gatatu ifite amanota 38, zikaba ziyobowe na Arsenal ifite amanota 44.

Igitego cya Fernandes cyateje impaka(Net-photo)