Umushyikirano 2024: Impamvu Perezida Kagame atajya kuri sitade

Umushyikirano 2024: Impamvu Perezida Kagame atajya kuri sitade

 Jan 24, 2024 - 15:03

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangaje impamvu zatumye azinukwa kwitabira imikino y'umupira w'amaguru mu Rwanda, ndetse avuga n'icyakorwa kugira ngo azagaruke kuri sitade.

Mu nama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano yateraniraga muri Kigali Convention Center guhera ku wa 23-24 Mutarama 2024, mu gihe cyo gutanga ibibazo, ibyifuzo n'inyunganizi, nibwo umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa, akaba n’Umutoza wungirije w’Amavubi, yatanze ibitekerezo byagarutseho n'Umukuru w'Igihugu.

Mulisa, akaba ko yasabye ko hashyirwa imbaraga mu marushanwa y’umupira w’amaguru n’indi mikino mu mashuri kugira ngo bifashe mu gutegura impano z’abato. Uyu wahoze ari umukinnyi, akaba yitanzeho urugero ko nawe ari ho yazamukiye. 

Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame gusubira kuri Sitade 

Ikindi gitekerezo cy'uyu mukinnyi wakiniye APR FC n'Ikipe y’Igihugu igihe kirekire yatanze, yasabye Umukuru w’Igihugu gusubira muri za sitade gushyigikira Amavubi. Perezida Kagame ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi bitekerezo, yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba gukurikirana iby'amarushanwa y'abato bikongera gusubira ku murongo.

Agaruka ku byo gusubira muri sitade gushyigikira Amavubi, yagaragaje ko kuba atakijyayo byatewe n'imico mibi iri mu mupira w'amaguru, ndetse n'ibindi bintu bidasobanutse.

Perezida Kagame aremeza ko amarozi ari mu byamuciye kuri sitade 

Ati "Icyatumye kenshi ngabanya kujya kuri stade, ni bo byaturutseho. Ibintu by'imikino by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi..., ibyo bintu bya cyera njye ntabwo nabijyamo."

Perezida Kagame, akaba yavuze ko umunsi ibyo bizasubira kumurongo ntakabuza azasubira kuri sitade.