Guherekeza bwa nyuma Takeoff hakajijwe amabwiriza tike zishyirwa kuri $237 

Guherekeza bwa nyuma Takeoff hakajijwe amabwiriza tike zishyirwa kuri $237 

 Nov 11, 2022 - 09:27

Guherekeza bwa nyuma Takeoff biraza kugorana kuko amatike yo kwinjira muri State Farm Arena yashize agishyirwa ku isoko. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba uyu muhango uza kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru. Abajye kumusezeraho babujijwe gufata amashusho kandi telefoni zabo hari aho ziri bushyirwe bakinjira. Ni umuraperi usanze bagenzi be batanu batabarutse muri uyu mwaka barashwe mu bihe bitandukanye bya 2022.

Nyakwigendera Takeoff wahoze muri Migos. Offset ni mubyara wa Takeoff noneho Quavo ni mwishywa wa Offset. Ku nkwakuzi zaguze itike yo kumuherekeza nibura uwishyuye make yatanze $18 mu gihe uwa menshi ari $237 mu myanya y'icyubahiro. Nubwo byasabaga kwishyura hari ababuze imyanya kuko mu munsi umwe tike zose zari zashize. Umuhango wo kumuherekeza urabera muri State Farm Arena isanzwe ari igicumbi cya Atlanta Hawks ikina shampiyona ya Basketaball (NBA).

 

Kuri iki gicamunsi nibwo Takeoff agiye gusezerwaho bwa nyuma mu muhango w’icyubahiro ubera muri sitade (stade) iri hariya Atlanta, Georgia. Imiryango ya  State Farm Arena yafunguwe saa tanu zo muri iriya Leta ariko amatike yashize rugikubita.

Ku wa kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022 bagitangaza amatike bukeye yaraguzwe arashira. Nibura iyi nyubako ijyamo 21,000 bicaye neza. Ku baturage bo muri Georgia kwinjira ku bantu babiri ni Ubuntu. Aya matike yagurishirijwe kuri Ticketmaster.

 Birabujijwe gufata ifoto n’amashusho (video) nkuko itegeko ribiteganya kandi telefoni zigendanwa hari ahabugenewe ziri bushyirwe mu rwego rwo kwirinda gufotora kandi bibujijwe. Uwinjira wese arashyira telefoni ye mu gakapu kabugenewe kitwa Yondr (Yondr bags). Igiteye inkeke ni uko kugeza ubu hataramenyakana niba uyu muhango uri bunyuzwe ku nsakazamashusho (televiziyo) n’imbuga nkoranyambaga.

 

Ibigwi bya Takeoff mu muziki

Yinjiye mu mwuga wo kurapa mu 2010 yirinda kugira andi mahitamo (plan B) kuko yashaka kwiyegurira Hip Hop kandi byaramuhiriye.

Migos yakoze Mixtapes: No label 2, contraband, First 48, bahise binjira ku isoko rya Hip Hop , aho bari  bahagarariye agace ko mu majyepfo (Gangstar rap).

 

Migos mu 2010 yasohoye album yitwa Yung Rch Nation yaje kubazamurira igikundiriro ndetse basarura agatubutse. Takeoff yafatwaga nk’uwahetse Migos kuva mu ntangiriro kabone nubwo ari we wari muto mu myaka. Takeoff yari umuraperi utuje cyane ariko akaba umuhanga mu kurapa. Ibi byemezwa na Quavo na Offset. Quavo yari ashinzwe gushaka injyana y’indirimbo (melody), Takeoff yashakaga amajwi akunze kumvikana inyuma n’agaruka mu ndirimbo (hook), naho Offset yari ashinzwe gushaka ibice bisoza interuro (candences). Ikindi ni uko Takeoff yari umusizi w’umuhanga.

 

Takeoff yakuze afatira urugero kuri Tupac Shakur na Notorious B.I.G ndetse yajyaga asubiramo indirimbo zabo. Nko mu 2018 Quavo ari mu kiganiro yavuzeko Takeoff yari intwaro y’ibanga ya Migos kandi bose yabarushaga ku buryo bamwubahaga cyane.

 Migos Flow: uburyo bushya bwo kurapa

 

Muri iriya myaka iri tsinda ryazanye umuvuno wo kurapa wiswe Migos Flow ku buryo abandi baraperi babumize bunguri bakabukoresha ku bihangano byabo. Aha navuga nka Three 6 Mafia, Young Thug (Get High), Drake, Snoop Dog Dog, Desiigner (Panda), 21 Savage (Bank account), Kendrik Lamar (DNA).

 

Takeoff asanze bagenzi be b’abaraperi batabarutse muri uyu mwaka wa 2022 barimo

  1. Snootie Wild wishwe arashwe muri Gashyantare. Yaguye I Houston. 2. Goonew muri Werurwe   yarasiwe I Washington ndetse ntibazi uwamwishe doreko hashyizweho $25,000 ku muntu wese uzatanga amakuru ku rupfu rwe. 3. Trouble muri Kamena yararashwe arapfa. Yari amaze iminsi arwaye amasasu yarashwe yagiye gusura umukunzi we. 4. JaydaYoungman muri Nyakanda yararashwe arapfa. 5. PnB Rock muri Nzeri yararashwe arapfa. Yari kumwe n’umukunzi we I Los Angeles bari gufata ifunguro rya saa sita. Hajemo igisambo kimusaba kumuha imirimbo y’ubwiza yari yambaye undi arabyanga bityo wa mujura ahita amurasa. Yasohotse avirirana bamujyana kwa muganga agwayo. Amashusho y’uyu muraperi yabanje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ari hasi akumbagurika arwana n’ubuzima kugeza bamujyanye kwa muganga. Aba ni abarashwe ariko hari abandi 5 batabarutse bapfuye bisanzwe batarashwe.

 

 Indirimbo ya Takeoff usize benshi bamukunda mu gahinda