Kuri uyu wa Gatanu, u Burusiya bwabyukirije imvura ya misile muri Ukraine rwagati ndetse no mu mugi yindi ikomeye irimo n'umurwa mukuru Kyiv.
Kuri iyi nshuro uretse Kyiv yamishweho imvura ya misile, undi mugi wa Uman nawo wibasiwe na misile ziremeye aho inyubako zahangirikiye.
Ihor Klymenko Minisitiri w'umutekano imbere mu gihugu muri Ukraine yatangaje ko inyubako 46 zo guturamo zose zarashwe ariko 27 zikaba zashyizwe ku butaka.
Akaba kandi yavuze ko mu mugi wa Uman abasaga 18 bakomeretse cyane naho abandi babiri bahasiga ubuzima muri Dnipro ho muri Kherson.
Naho ku ruhande rw'u Burusiya, Vladimir Saldo Guverineri wa Kherson yatangaje ko ingabo za Ukraine ziri ku nkombe y'iburyo ku mugi wa Dnieper zishaka kwambuka ariko ingabo ziri ibumoso kuri uyu mugenzi z'Abarusiya zikaba zarababereye ibamba.
Vladimir Saldo akomeza avuga ko ingabo zabo(u Burusiya) zavuye mu gace kamwe k'uyu mugi wa Kherson ariko ko byari uburyo bwo kurinda abaturage bahatuye ndetse ko baza kuhagaruka mu minsi mike.
Iminsi 430 iratambutse u Burusiya butangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine ari nako Uburengerazuba bw'Isi nabwo bwakomeje kuryama kuri Ukraine bukora buri kimwe ngo itsinde urugamba ariko bikomeje kugorana.
