Umushyikirano 2023: Ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali cyagarutsweho

Umushyikirano 2023: Ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali cyagarutsweho

 Feb 27, 2023 - 11:30

Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano, ikibazo cy'imodoka nkeya zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali cyahawe umurongo uhamye.

Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano ikomeje kubera muri Kigali convention center, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, ikibazo cy'imodoka nke zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali nacyo cyagarutsweho.

Hashize igihe abagenzi mu mugi wa Kigali binubira imirongo miremire bakora bari aho bategera imodoka hazwi nka Nyabugogo.

Abangenzi batangaza ko iyo ushaka imodoka yerekeza muri kamwe mu duce tw'umugi wa Kigali bibasaba kumara amasaha menshi utegereje imodoka.

Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano, Hon. Patricie Uwase Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo(MININFRA) yatanze ibisubizo kuri iki kibazo.

https://thechoicelive.com/byinshi-ku-nama-yigihugu-yumushyikirano-7205

https://thechoicelive.com/inama-yigihugu-yumushyikirano-2023-uburambe-bwabanyarwanda-bugeze-ku-myaka-70

https://thechoicelive.com/inama-yumushyikirano-2023-muraho-murashishe-abana-barwaye-bwaki-perezida-pkagame

Uwase yavuze ko hagiye kongerwa mu muhanda imodoka 300 zisanga izari zirimo. Akaba yijeje Abanyarwanda ko bitarenze amezi atatu izo modoka ziraba zahageze .

Akaba yatangaje ko ikibazo cyari cyabayemo ari imodoka zagiye zisaza ntizisimbuzwe. Akaba kandi yavuze ko bafatanyije n'abikorera icyo kibazo kitazongera kubaho.

Yongeyeho ko ikindi kibazo cyari cyajemo ari  amasosiyeti yatwaraga abagenzi yari yaragabanyutse, avuga ko hari hasigaye atatu gusa ariko kuri ubu amasosiyeti yose azakora nta kibazo.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, Inama y'igihugu y'Umushyikirano ikaba izakomeza ku munsi wayo wa kabiri ari nabwo izarangira.