Mu minsi ibiri gusa abayobozi batatu mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bamaze kwegura. Bamwe bati nibagende ibibazo byari bimaze kuba byinshi, abandi bati uyu ni umweyo uri kunyuzwa muri iri shyirahamwe n'ubwo hatazwi ngo umukubuzi ninde.
Uwari perezida w'iri shyirahamwe ariwe Nizeyimana Mugabo Olivier niwe wabimburiye abandi ku munsi w'ejo ku wa Gatatu ubwo yandikiraga abanyamuryango ibaruwa avuga ko yeguye ku bw'impamvu ze bwite.
Mu byagiye bivugwa na benshi harimo kuba atarigeze yumvikana n'umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe mu bintu byinshi, ndetse akaba yarashatse ko ava kuri uwo mwanya bikanga, akaba ariwe wahisemo kumanika amaboko akagenda.
SG Muhire Henry nawe yamaze kwegura
Gusa kuri uyu wa Kane byabaye urujijo kuko umunyamabanga mukuru wa Ferwafa ariwe Muhire Henry bivugwa ko Olivier yagiye kuko gukorana byanze, nawe yamaze kwegura kuri uwo mwanya we muri iri shyirahamwe.
Kuri uyu munsi kandi ntabwo Muhire Henry ariwe wenyine weguye Iraguha David wari ushinzwe imari n'umutungo(DAF) wa Ferwafa nawe yamaze kwegura, ndetse na Me Uwanyirigira Delphine wari komiseri ushinzwe amategeko muri Ferwafa.
Aba bayobozi ba Ferwafa bakomeje kwegura nyuma y'uruhererekane rw'ibibazo byakurikiranye muri iri shyirahamwe, harimo iby'ikipe y'igihugu Amavubi, imisifurire, ikibazo cya Rayon Sports n'Intare FC, Rwamagana na AS Muhanga n'ibindi.
Delphine wari ushinzwe amategeko nawe yeguye