Umukinnyi ngenderwaho wa Real Madrid yagaragaje ko ashyigikiye Super League

Umukinnyi ngenderwaho wa Real Madrid yagaragaje ko ashyigikiye Super League

 Feb 17, 2023 - 12:05

Mu gihe ibifi binini muri ruhago y'i Burayi bidasiba kurwana inkundura na UEFA idashaka European Super League, abagiye batandukanye bagenda bagaragaza aho bahagaze.

Toni Kroos ukinira Real Madrid yemeza ko abona bizarangira European Super League ibayeho, kandi yizera ko izongera igikundiro umupira w'amaguru ufite ndetse ukanashimisha abawureba.

Mu ntangiro z'uku kwezi nibwo kompanyi ya A22 yatangaje ko hagiye kubaho kubyutsa igitekerezo cya Super League aho izaba igizwe n'amakipe ari hagati ya 60 na 80, aho ikipe izajya ikina imikino itari munsi ya 14 mu mwaka.

Usibye UEFA, abafana b'amakipe cyane cyane ayo mu Bwongereza ntibahwema kugaragaza ko badashaka iri rushanwa, dore kp ubwa mbere rigaragazwa ryari rigizwe n'amakipe 16 akomeye mu mashampiyona atanu akomeye i Birayi, byatumaga babibona nko kwironda.

Abafana barwanyije Super League

N'ubwo aba bavuga gutya ariko, umudage Toni Kroos we avuga ko ashyigikiye iki gitekerezo kuko abona byakongera uburyohe mu mupira w'amaguru i Burayi.

Kroos yagize ati:"Ndatekereza ko tuzabona Super League. Kandi ndizera ibyo ku bw'impamvu zitandukanye.

"Igitekerezo cya Super League cyarahindutse kandi gikwiye kumvwa. Urebye neza mu mpande zose, urabona ko mu ivugurura rishya Super League nta gahunda ifite yo gushyira ku ruhande ikipe iyo ariyo yose kuko nta banyamuryango bahoraho bazaba bahari.

"Ni irushanwa rifunguye rizajya rigenzurwa n'amakipe, si UEFA, kuko ayo makipe atekereza ko adakeneye UEFA muri ibyo. Ndatekereza ko ibi byibuze bikeneye amahirwe amwe."

Toni Kroos akomeza avuga ko abafana bagenda bacika ku kibuga, kandi ko bitewe n'imikino ikomeye muri Super League, umupira w'amaguru wakongera kuryohera abawureba ku rwego rwo hejuru.

Umushinga mushya wa Super Leagu uje nyuma y'uko amakipe yo muri Premier League akomeje kurusha intege andi makipe ku isoko ry'igura n'igurisha, dore ko aya makipe yashoye miliyoni 815 ku isoko ryo mu kwa mbere gusa.

Toni Kroos ashyigikiye Super League