Amagambo ya Messi kuri Mbappe avuze byinshi

Amagambo ya Messi kuri Mbappe avuze byinshi

 Sep 27, 2022 - 03:14

N'ubwo uko iminsi ishira Kylian Mbappe ashinjwa byinshi cyane cyane mu mibanire, Messi yemeza ko uyu mufaransa azaba umwe mu bakinnyi beza ku isi mu myaka iri imbere.

Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati y'ubusatirizi bw'ikipe ya PSG cyane cyane hagati ya Neymar Jr na Kylian Mbappe, ndetse bikaba bisanzwe bizwi ko Lionel Messi nawe ari inshuti y'akadasohoka ya Neymar Jr babanye muri FC Barcelona.

Mu cyumweru gishize ubwo ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yari imaze gutsinda Austria, Mbappe yatangaje amagambo benshi bibajijeho ndetse bituma abantu bongera kwibaza niba ibibazo bye na Neymar byarakemutse.

Nyuma yo gutsinda igitego muri uwo mukino, Mbappe yagize ati:"Uko bansaba gukina hano biratandukanye. Mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa mba nisanzuye cyane kurenza uko mba ndi muri PSG.

"Umugoza arabizi ko hari nimero "9" nka Olivier Giroud, ubundi akandeka nkajya kurema umwanya mu mpande. Muri PSG biratandukanye, bansaba gukina nka rutahizamu."

Ubwo Lionel Messi yabazwaga kuri Kylian Mbappe muri iki gihe cy'amakipe y'ibihugu ntiyazuyaje kuvuga uko abona uyu mufaransa ukiri muto.

Messi yabwiye TUDN Mexico ati:"Kylian Mbappe ni umukinnyi utandukanye, ni inyamanswa, arabasha cyane murebana umwe kuri umwe, ajya mu mpande, arihuta cyane kandi atsinda ibitego byinshi.

"Ni umukinnyi wuzuye kandi yamaze kubigaragaza mu myaka ishize, azaba mu bakinnyi beza cyane."

Kylian Mbappe yari afite imyaka 19 ubwo ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yatwaraga igikombe cy'isi cyabereye mu Burusiya mu 2018. Uyu musore yatsinzemo ibitego bine, harimo bibiri muri 4-3 batsinze Argentine muri ⅛, ndetse anatsinda igitego ku mukino wa nyuma batsinda Croatia.

Nyuma y'icyo gihe uyu musore ugize imyaka 23 abonwa nk'umwe mu bagize ikiragano kizasimbura icya Lionel Messi bakinana na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka myinshi bayoboye.

Messi abona Mbappe nk'umwe mu bakinnyi bakomeye mu myaka iri imbere(Image:Reuters)