Ni ibintu bitangaje kuba wabona umugore n’umugabo bahuje ibara ry’uruhu (Abazungu) bakabyara umwana w’umwirabura, umugore agahita yihutira gushinja umugabo we kumuca inyuma.
Ibi ni byo byabaye mu bitaro byo mu gihugu cya Espagne, aho umugore n’umugabo b’abazungu batunguwe no kubona umugore yibarutse umwana w’umukobwa w’umwirabura nk’uko ikinyamakuru Daily Times dukesha iyi nkuru kibivuga.
Ubwo uyu mugore yari mu cyumba ababyeyi babyariramo ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abaganga bari barimo kumwitaho, mu bubare bwinshi ubwo uyu mwana yavukaga abaganga batunguwe no kubona igice kimwe kije asa n’umwirabura gusa babanza gukeka ko ari uko atarasohoka wese.
Baje gutungurwa ubwo umwana yari amaze kuvuka neza babona ari umwirabura. Ubwo bamuherezaga uyu mugore ngo amwonse, akimukubita amaso agasanga ari umwirabura yahise yuka inabi umugabo we mu gahinda kenshi atangira kumubwira ko ari ingaruka z’uko yamuciye inyuma ku mukobwa w’umwirabura.
Ati “Nari mbizi ko wanshiye inyuma! Reba ibyo wakoze, genda njya kure.”
Mu gihe umugore yari arimo kurira asakuza, umugabo we yari yumiwe yabuze icyo avuga, abaganga bamusaba gusohoka mu cyumba nk’uko umugore we yari abisabye.
Nyuma y’iminsi ibiri uyu mugabo yaje kuganira n’itangazamakuru, avuga ko agerageza kuvugisha umugore we ariko buri gihe ahita atangira kurira kandi we ntabwo aba ashaka kuriza umugore we.
Uyu mugabo yavuze ko n’abaganga bagerageje gusobanurira umugore we ko ibyo atekereza bidashoboka, ariko umugore akomeza gushimangira ko yiboneye uyu mugabo aganira n’umugore w’umwiraburabura, bituma umugabo yemera ibyo ashinjwa kugira ngo amahoro ahinde.
