Mu Cyumweru gishize nibwo Lillian IP yagiye gusura umubyeyi we muri Leta ya Victoria iri mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Australia mu cyumweru gishize maze akora impanuka imodoka ye irahirima ifatwa mu byondo biturutse ku muhanda mubi kandi ari n'agace kadatuwe n'abantu.
Muri aka gace katabamo réseaux za telefone, Lillian IP ntiyashoboraga guhamagara kandi umuhanda na wo si nyabagendwa ku buryo hari umuntu wari kuhamusanga ngo amufashe maze ahitamo kuguma mu modoka ye ategereje uruzamwica.
Lillian Ip yatangaje ko mu modoka ye yari afitemo icupa ry’umuvinyo n’utundi tuntu duke two kurya yari ashyiriye mama we nk’impano. Ibyo ni byo byamutunze mu gihe cy’iminsi itanu yamaze nta butabazi arabona.
Uyu mugore yavuze ko yatabawe n’imodoka ye kuko ariyo yamufashaga gushyuha muri ako gace karangwamo ubukonje bwinshi.
Ku bw’amahirwe indege ya Polisi yanyuze hejuru y’aho imodoka ye yari iri, barayibona bahita baza kumutabara, nyuma y’iminsi itanu ari mu modoka.
Yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho dore ko yari afite ibibazo by’umwuma, gusa yasezerewe vuba asubira mu rugo.
Inzego z' umutekano zirimo polisi zashimye uburyo uwo mugore yemeye kuguma mu modoka ye, kuko ngo iyo aza kuvamo akagenda n’amaguru, ibyago byinshi ni uko itari kumubona kandi nta bundi butabazi yari kubonera muri ako gace.
