Ukuri kugomba kuvugwa! Mwijaku wahoze ari ikigunda cya Diamond Platnumz yamuvuze imyato

Ukuri kugomba kuvugwa! Mwijaku wahoze ari ikigunda cya Diamond Platnumz yamuvuze imyato

 Jan 7, 2024 - 18:15

Nyuma yuko rurangiranwa mu ruganda rw'imyidagaduro muri Tanzania Mwijaku yigeze kuba umwe mu batavuga rumwe Diamond Platnumz by'umwihariko ku buryo yatandukanyemo na Harmonize, uyu munyamakuru yatakagije Diamond Platnumz n'umuryango we.

Umunyamakuru umwe mu bazwi cyane mu gihugu cya Tanzania Mwijaku, yavuze imyato Diamond Platnumz ngo wamuhinduriye ubuzima.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Mwijaku yagize ati:”Mu by’ukuri ukuri kugomba kuvugwa! Urugendo rwanjye rwa mbere muri Qatar mu gikombe cy’isi n’amafaranga yanyishyuye ni byo byanshoboje kugura inzu nziza nahoze nifuza kugura.

Mwijaku yavuze imyato Diamond Platnumz wamuhatse akamukiza

Ukuri kujye kuvugwa, wampaye akazi muri kompanyi yawe nanjye nyikoresha neza, rero ntabwo ndi indashima!

Ku byo wankoreye byose birimo kumpa kontara nziza, si ngombwa ko ubanza gupfa cyangwa ngo mpfe kugira ngo bivugwe.

Na none kandi ndashimira mama Dangote wamfashije muri Qatar ambwira ko ngomba gukora nkirengaguza urwango. Nagusubije ko Simba ntamwanaga ahubwo aba ari ugutwika ku mbuga nkoranyambaga, kandi warakoze kunyumva.” 

Mwijaku yasoje ashimira Diamond n’umuryango we anawusabira umugisha ku bw’amahirwe bamuhaye.

Mwijaku yavuze ko nubwo yigeze kujya akozanyaho na Diamond byose byari ibyo mu isi y'imyidagaduro.

Ku bijyanye no gukozanyaho na Diamond Platnumz nyuma y’amakimbirane ye na Harmonize, Mwijaku yavuze ko byose nta rwango rurimo, ahubwo ni ukwerekana ko duhanganye kugira ngo dushyushye iruganda rw’imyidagaduro.