Uko Phiona Nyamutoro yisanze Eddy Kenzo wabaye  umukunzi we wa mbere ari we bagiye kubana

Uko Phiona Nyamutoro yisanze Eddy Kenzo wabaye umukunzi we wa mbere ari we bagiye kubana

 Jul 3, 2024 - 19:16

Patrick Apecu, Papa wa Minisitiri w'ingufu n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yahishuye ko kimwe mu bintu batari bazi ku mukobwa we, ari uko yakundanye n'umusore umwe gusa mu buzima bwe ari we Eddy Kenzo bagiye no kubana.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, uyu mubyeyi wa Nyamutoro yahishuye ko umukobwa we yakuze atajya mu byo gukundana n'abasore, kuko ubwo yari akiri muto yakuriye mu buzima bimeze nk'ubw'abihayimana.

Ubu buzima yakuriyemo bwatumye ahura na Eddy Kenzo ku nshuro ya mbere, biza kurangira ari we musore bakundanye ku nshuro ya mbere mu buzima bwe.

Ati "Phiona nta muntu n'umwe yigeze anyereka nk'umukunzi we. Umunsi yambwiraga ko afite umukunzi, nahise menya ko atari kumbeshya.

"Yakomeje kubigira ibanga kugeza mu mwaka washize ubwo yazaga kumunyereka. Ubwo yabimbwiraga naramwizeye kuko mbizi ko ari umukobwa utagira imikino."

Akomeza avuga ko uretse kuba yari umukire ariko kandi yigishaga n'abavandimwe be, ndetse wasangaga mu rugo ameze nk'umuyobozi kuko nubwo yari umwana muto ariko ntiyatinyaga gukosora umuntu uri mu makosa.

Avuga ko kandi nta ruhare yigeze agira mu kumuhitiramo umugabo kuko uko bahuye atari ibintu agomba kwivangamo.

Phiona akaba aherutse kwerekana Eddy Kenzo ababyeyi be ndetse Eddy Kenzo aboneraho no guhita amusaba aramukwa, bikaba biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazakora ubukwe.

Kugeza ubu aba bombi bakaba bafitanye n'umwana.