Uko kubura umunyamategeko mpuzamahanga byari bikuye amata ku munwa Bruce Melodie

Uko kubura umunyamategeko mpuzamahanga byari bikuye amata ku munwa Bruce Melodie

 May 17, 2024 - 14:46

Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) ukomeje kuzamura ibendera ry’umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, aherutse guhura n’ihurizo ryo kubura umuntu mu Rwanda usobanukiwe amategeko y’umuziki ku rwego mpuzamahanga, ibyari bigiye kumukura amata ku munwa.

Kugeza ubu ntawashidikanya ko Bruce Melodie ari we muhanzi mukuru mu muziki Nyarwanda bitewe n’uko akomeje kugenda azamura ibendera ry’igihugu ku mugabane w’uburayi ndetse umuntu akabishingira ku duhigo tugiye dutandukanye uyu mugabo akomeje kugenda aca abikesha indirimbo ‘When She Is Around’ yasubiranyemo na Shaggy.

Umwaka wa 2023, ni umwaka utazibagirana mu mateka ya Bruce Melodie kuko ariho akesha amahirwe yose afite mu muziki. Muri uyu mwaka nibwo yakoze ibitaramo bitandukanye muri America ndetse azenguruka n’ibitangazamakuru mpuzamahanga abifashijwemo na Shaggy mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bye.

Ubwo yakoraga ibitaramo bitandukanye muri uyu mwaka kandi Bruce Melodie yaje no kugira amahirwe yo kubona Sosiyete icuruza imiziki, ikorera muri America yitwa ‘Universal Studios’, yifuza ko bagirana amasezerano y’imikorere bakajya bamufasha kumucururiza ibihangano bye muri America n’ahandi hatandukanye.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko Bruce Melodie agaruka mu Rwanda gushaka umunyamategeko usobanukiwe iby’umuziki n’amategeko yawo ku rwego mpuzamahanga ariko aza guhura n’ihurizo ryo kubura uri kuri urwo rwego ku buryo yajya kumufasha gusinya ayo masezerano n’iyo sosiyete.

Nyuma yo kubona biri kumugora cyane kuba yamubona mu Rwanda kandi atagomba kwitesha ayo mahirwe yo gukorana n’iyo sosiyete, byabaye ngombwa ko Bruce Melodie afata rutemikirere yerekeza muri Nigeria, icyo gihe aba ariho akura umunyamategeko ajya gusinya ayo masezerano.

Amakuru agera kuri The Choice Live avuga ko nyuma yo gusinya aya masezerano, iyi sosiyete akaba ari yo izamufasha no gucuruza album ye umunsi izaba yagiye hanze.