Uko gukunda umuziki byagize ingaruka ku myigire ya Riderman

Uko gukunda umuziki byagize ingaruka ku myigire ya Riderman

 Dec 11, 2025 - 13:26

Umuraperi Gatsinzi Emely uzwi nka Riderman yahishuye uko yahoze ari umuhanga mu ishuri aba uwa mbere, ariko yakwinjira mu muziki bikamukoma mu nkokora agatangira kuba uwa nyuma, aboneraho no kugira inama abana bato bifuza kwinjira mu muziki.

Yavuze ko ubusanzwe yari umuhanga mu ishuri ndetse aba uwa mbere, ariko ubwo yinjiraga mu muziki n'umutima we wose byose bihita bihinduka.

Aganira na 'B&B FM', yavuze ubwo yari ageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye yakunze umuziki cyane ku buryo yatangiye kujya asiba gukora ibizamini, amasuzumabumenyi byose akanga kubikora yigiriye muri studio.

Yavuze ko icyo gihe abantu bakunze umuziki we cyane, ku buryo abantu babaga bashaka ko bakora indirimbo cyane.

Muri icyo gihe ahamya ko bitewe n'uko yari akiri umwana, yumvaga ari zo nzozi ze ndetse nta kindi ashaka bigatuma ahora muri studio ya F2K akora indirimbo gusa.

Ahamya ko muri icyo gihe ataramenyekana ari bwo yakoranye indirimbo n'abandi bahanzi benshi (collabo), kurusha izo yakoze amaze kumenyekana.

Icyakora avuga ko iyo yatahaga yibukaga gusubira mu masomo, ku buryo n'ubwo yabaye uwa nyuma mu ishuri bitewe n'uko atakoraga ibizamini, ariko ntibyamubujije gutsinda ikizamini cya Leta.

Yakomeje agira inama abana bato bifuza kujya mu muziki, abashishikariza kubanza gukurikirana amasomo.

Ati "Ntihazagire uca mu nzira zacu, hari uburyo bwinshi bishobora gukorwamo. Twe twabikoze kuko twabikoraga twihisha, yaba kwihisha amashuri, twihisha ababyeyi rimwe na rimwe wenda batabishakaga bavuga ngo mubanze mwige. 

"Kwiga ni byiza cyane, ku batoya mushyire imbere amasomo mwige cyane."

Mu kiganiro Bull Dogg aherutse kugirana na The Choice Live, nawe yavuze ko hari abana b'abanyshuri bajya bamusaba ko yabafasha bakinjira mu muziki ariko we akabatsembera ahubwo akabasaba ko babanza bagashyira imbaraga mu masomo yabo umuziki bakazawuzamo nyuma.