Uganda: Ikorakorwa ry'abahanzikazi ku rubyiniro ryabaye akasamutwe

Uganda: Ikorakorwa ry'abahanzikazi ku rubyiniro ryabaye akasamutwe

 Jul 12, 2023 - 10:55

Umuhanzikazi Winnie Nwagi yariye karungu nyuma yuko abafana bamujujubije ku rubyiniro bamukorakora kugera ahagaritse igitaramo akitahira.

Winnie Nakanwagi amazina nyakuri y'umuhanzikazi Winnie Nwagi ukomoka mu gihugu cya Uganda, yifatiye ku gahanga abafana b'abagabo bamubereye akasamutwe ubwo bamukorakoraga mu gihe yari ku rubyiniro kugera yiyemeje kureka igitaramo akitahira.

Winnie Nwagi ibi byamubayeho ku wa 08 Nyakanga 2023 ubwo yari mu gitaramo i Masindi.

Byose byatangiye ubwo umugabo yaza ngo babyinane akamwegera cyane ari nako amukorakora cyane undi akamuhunga. Nkaho uwo atari ahagije, haje undi nawe abigenza nk'uwa mbere.

Nguwo Winnie Nwagi uko yari ameze ku rubyiniro abagabo bakamukoraho kugera aretse igitaramo 

Uyu muhanzi w'imyaka 34 yumvishe bimurenze, yahise abwiza ukuri uyu musore, amusaba ko yarekera kumukorakora niba ashaka uwo akoraho yajya kureba umukobwa yishyura akaba ariwe akoraho.

Nyuma y'ibyo gato, abafana bahise bamutera ibicupa by'amazi birakomera cyane.Ibyo bikimara kuba, yahise yitabaza abashinzwe umutekano bamukura aho ntakuru.

Winnie ubwo yari imbere ya Televisiyo 'Sanyuka TV' akaba yatangaje ko ibyamubayeho ari ukutubaha abahanzikazi kandi ngo ntabwo ariwe gusa bibayeho.

Winnie yavuye ku rubyiniro kubera abasore barimo bamukorakora

Ari nako yavuze ko abategura ibitaramo mu bice byo mu byaro, nta buryo baba bashyizeho kuburyo burinda umuhanzi kuba atakegerana  n'abafana.

Winnie Nwagi akaba yakomeje avuga akaga yakubitaniye nako ku rubyiniro ngo kuko iyo yajya ku ruhande rumwe bamukoraga ku magaru, yajya no kurundi bakamukora ahandi kugera atakibashije ku byihanganira. 

Hagati aho, ibi bikorwa bikaba byamaganwe mu itangazamakuru bavuga ko bidakwiye, nyamara rero ku mbuga nkoranyambaga hari abajya kure bakavuga ko rimwe narimwe aba bahanzikazi nabo baba bambaye imyenda idakwiye.