Biratangazwa ko hari abagabo bakoresheje iki gipimo maze bagasanga cyerekanye ibisubizo byiza (positif). Nubwo ibi atari ibisanzwe, inzobere zivuga ko ari ikimenyetso gikomeye kigomba kwitabwaho kuko gishobora kuba gihishura kanseri ifata ubugabo (testicular cancer).
Igipimo cy’inda gikunze gupima umusemburo wa hCG (human chorionic gonadotropin), ugirwa n’abagore batwite, gusa ubwo bwoko bwa kanseri ku bagabo bushobora gutuma uyu musemburo ukorwa, bigatuma igipimo kigaragaza ko ari inda ku mugabo.
Abaganga baributsa ko umugabo wese ukoze igipimo cy’inda kikagaragaza ibisubizo byiza (positive) adakwiye kubifata nk'ibintu byoroshye, ahubwo agomba kwihutira kwivuza no gukora ibindi bizamini byisumbuye.
Inzobere zongeraho ko kumenya kanseri hakiri kare byongera cyane amahirwe yo gukira.
Ni yo mpamvu basaba ko habaho ubukangurambaga bwo gusobanurira abagabo n’imiryango muri rusange ko ibisubizo byiza (positive) by’igipimo cy’inda ku mugabo atari ibintu bisanzwe, ahubwo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye.
Igipimo cyo gutwita gishobora gupima abagabo kanseri

