Ubukwe bwa mushiki wa Lionel Messi bwasubitswe bubura iminsi mike

Ubukwe bwa mushiki wa Lionel Messi bwasubitswe bubura iminsi mike

 Dec 24, 2025 - 13:15

Umubwe bwa María Sol Messi, mushiki wa kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, bwasubitswe nyuma yo gukora impanuka.

Amakuru aturuka hafi y’umuryango wa Messi avuga ko María atahuye impanuka idakomeye cyane, aho atakomerekejwe bikabije kandi ubu akomeje kwitabwaho n’abaganga, ubuzima bwe bukaba bukomeje kuba bwiza.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe María yari asigaje iminsi mike gusa ngo asezerane, ibirori byari biteganyijwe ku itariki ya 3 Mutarama 2026, aho yagombaga gushyingiranwa n’umukunzi we Julián Arellano.

Kubera uko ibintu byifashe, umuryango wa Lionel Messi wafashe icyemezo cyo gusubika ubwo bukwe, mu rwego rwo guha María umwanya uhagije wo gukira no gusubira mu buzima busanzwe.

Tariki nshya y’ubukwe izatangazwa mu gihe kiri imbere, nyuma y’uko abaganga bemeje ko ameze neza neza.

Hagati aho, umuryango wa Messi uri kwitegura kujya i Rosario muri Argentine kumarana iminsi mikuru no kuba hafi ya María muri iki gihe gikomeye, bagaragaza ubumwe n’inkunga ya kivandimwe.

Abakunzi ba Lionel Messi n’abakurikira inkuru z’imyidagaduro bakomeje kugaragaza impuhwe n’amasengesho, bifuriza María gukira vuba no gusubira mu buzima busanzwe.

Mushiki wa Lionel Messi yakoze impanuka y'imodoka

Mushiki wa Lionel Messi haburaga iminsi mike ngo akore ubukwe