Ubukungu bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu byo kwishimira

Ubukungu bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu byo kwishimira

 Apr 12, 2024 - 12:06

Ninde wari gutekereza ko mu myaka 30 gusa igihugu cyasenywe burundu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakongera kwiyubaka kikaba ikimenyabose ku isi?

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye imbere kandi byihuta mu bukungu mu karere ka Afurika. Iterambere igihugu cyagezeho ryakuye miliyoni z'abanyarwanda mu bukene.

Urwego rw'ubukene rwari hejuru mbere ya 1994 n'imyaka isatira Jenoside, rwaragabanutse. Banki y'isi ivuga ko ubukene bwavuye kuri 75.2 ku ijana mu 2000 bukagera kuri 53.5 ku ijana muri 2013.

Icyo gipimo na cyo cyaragabanutse kigera kuri 38 ku ijana muri 2017 ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gukora ubushakashatsi mu ngo.

Umusaruro rusange w'u Rwanda ku muturage mu 1994 wari $146(187,987frw), mu gihe biteganijwe ko amafaranga azagera $ 1,000(1,287,585frw) mu mpera za 2024, nk'uko ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) kibitangaza.

Ibyo umuturage yinjiza(GDP per Capita)biri hejuru biba bivuze ko n’imibereho ari myiza, kubwibyo, ibi bikaba byerekana ko amafaranga abantu binjiza yiyongereye, bigatuma bababasha kwigurira mubintu bakeneye kandi bashaka.

Muri uyu mwaka gusa, Banki Nyafurika itsura amajyambere yavuze ko u Rwanda ruzaba mu bihugu 20 bya mbere birimo kuzamuka cyane mu bukungu ku isi mu 2024 na 2025.

Biteganijwe ko iki gihugu kiziyongera ku kigero cya 7.2 ku ijana(7.2%) hamwe n'ibindi bihugu 10 byo muri Afurika birimo Tanzania, Uganda, Ethiopia, Niger, Senegal, Côte d'Ivoire, Benin, Djibouti, na Togo.

Ibyo byose bigaragaza uburyo u Rwanda rwazahuye ubukungu bwarwo biturutse mu buhinzi kugeza mu mitungo itimukanwa, ubucuruzi, ubukerarugendo, na serivisi za Leta. Bigaragaza kandi uburyo igihugu kigenda cyiyongera mu guhangana ku byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu, kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, n’iterambere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Uru rwego rwo kwihagararaho mu bukungu byose ni umusaruro politiki nziza ya leta, ishyira imbere koroshya ubucuruzi.

Wabyemerq cyangwa ntubyemere, nta mushoramari wifuza gushora imari mu gihugu gufite politiki ijegajega ndetse kidafite umutekano. Niyo mpamvu u Rwanda rwasobanukiwe ko ari ngombwa gushora imari mu mutekano w’abaturage n’ubusugire bwabo, ari na byo byahaye icyizere bashoramari bo mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga.

Nkuko u Rwanda rureba mu myaka 30 iri imbere, urugendo ruri imbere ntabwo ruri kure.

N’ubwo rwagiye ruhura n’ibibazo by'ibyorezo n’ibibazo bya politiki bikunze kwibasira ibihugu by’ibituranyi, bikadindiza iterambere, hakenewe gukomeza gushikama, kuko ubu ari cyo gihe kiza cyo gukora.