U Rwanda rwakuriwe inzira ku murima

U Rwanda rwakuriwe inzira ku murima

 May 16, 2023 - 18:00

Nyuma y'igihe abanyarwanda bategereje icyemezo cya CAF ku kirego Benin yarezemo Amavubi, igisubizo cyaje ari inkuru y'inca mugongo.

Tariki 29 Werurwe 2023 nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wo kwishyura hagati y'ikipe y'igihugu Amavubi na Benin, mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe nk'uko byagenze mu mukino ubanza wari wabereye muri Benin mu cyumweru cyari cyabanje.

Nyuma y'uyu mukino abanyarwanda batunguwe n'uko umutoza wa Benin Gernot Rohr yemeje ko Benin igiye kurega u Rwanda kuko rwakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y'umuhondo mu mikino ibiri iheruka.

Uyu mukinnyi yari Muhire Kevin wabonye ikarita y'umuhondo mu mukino w'Amavubi na Senegal wabereye muri Senegal, ndetse akabona indi karita y'umuhondo mu mukino ubanza wa Benin.

Kevin yakinnye umukino yagombaga gusiba

Nyuma y'icyo kirego, CAF yasuzumye raporo y'abasifuzi basifuye umukino ubanza wa Benin n'Amavubi isanga ntabwo handitsemo ko Kevin yahawe ikarita y'umuhondo muri uwo mukino, ibi byaviriyemo Joshua Bondo wawusifuye ndetse n'abamufashaga guhagarikwa.

Joshua Bondo yahagaritswe amezi atandatu adasifura, mu gihe abasifuzi no ku ruhande n'umusifuzi wa kane bahagaritswe amezi atatu.

Gusa ibyo byose byabaye haba Benin cyangwa u Rwanda nta n'umwe uramenya ikemezo cya CAF ku kifuzo Benin yari yatanze isaba ko u Rwanda rwaterwa mpaga kuri uwo mukino.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye ikemezo cya CAF kuri iki kirego, aho byemejwe ko u Rwanda ruterwa mpaga nk'uko Benin yabisabye.

Bivuze ko ubu mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo ari urwa nyuma aho rufite amanota abiri, Benin na Mozambique zikagira amanota ane, mu gihe Senegal ya mbere ifite amanota 12.

Ikemezo CAF yafashe ku kirego u Rwanda rwarezwemo na Benin

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)