U Burusiya buri kuzahazwa mu ntambara| Israel yakajije umurego

U Burusiya buri kuzahazwa mu ntambara| Israel yakajije umurego

 Oct 29, 2023 - 15:46

Ukraine ikomeje kwigamba gukubita bibi cyane ingabo z'u Burusiya| Israel ikomeje guhiga bukware abarwanyi ba Hamas mu myobo yo muri Gaza.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aratangaza ko ingabo z'u Burusiya zikomeje gutakaza ingabo nyinshi mu Ntara ya Donetsk mu mugi wa Avdiivka, aho ahamya ko u Burusiya bumaze gutakaza burigade yose. Magingo aya, Ukraine ikaba ikomeje ibitero byo kwirukana ingabo z'u Burusiya ku butaka bwabo.

Zelenskyy atangaje ko Abarusiya batakaje burigade muri Avdiivka, mu gihe n'ubundi umuvugizi wa Whitehouse John Kirby yaherukaga kuvuga ko muri uyu mugi umusirikare w'u Burusiya usubira inyuma ahita araswa na bagenzi be. 

Ukraine iratangaza ko Abarusiya bakomeje gutakaza cyane muri Adviivka 

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'isi biri ku ruhande rwa Ukraine, bikaba bivuga ko nibura Abarusiya batakaza abasirikare 400 ku munsi. Icyakora, ibi bitangazwa n'uruhande rumwe, bikaba bitakwemezwa neza ko aya makuru ari ukuri.

Israel iri guhiga bukware abarwanyi ba Hamas 

Mu burasirazuba bwo hagati Israel yatangije ibitero byo ku butaka mu Ntara ya Gaza strip muri Palestine aho bari guhiga bukware abarwanyi ba Hamas babagabyeho ibitero karahabutaka ku wa 07 Ukwakira 2023 abarenga 14,000 muri Israel bagahita bahasiga ubuzima.

Israel ikomeje gusenya byinshi muri Gaza strip 

Igisirikare cya Israel gikomeje kwigamba ko gikomeje kwivugana abarwanyi benshi ba Hamas, mu gihe Umuryango w'Abibumbye uvuga ko Israel ishaka kwigarurira burundu intara ya Gaza, ibikomeje gutuma iki gihugu gihangana niyi AU. 

Kuri ubu, abasirikare 331 ba Israel bamaze kwicwa mu gihe 32 bafashwe bugwate na Hamas guhera tariki ya 07 Ukwakira. Ari na ko abasivire 230 bafashwe n'uyu mutwe. Inzego z'ubuzima muri Palestine zivuga ko hamaze gupfa abantu 7,326 mu gihe 18,000 bamaze gukomereka.