Tyla yahishuye impamvu akunda Asake

Tyla yahishuye impamvu akunda Asake

 Dec 6, 2023 - 14:56

Umuhanzikazi Tyla yavuze ko akunda cyane Asake, bitewe n'uburyo aririmba akurikiranya amajwi nko muri korari, ari na ko yavuze igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Water' aho cyaturutse.

Umuririmbyi wo muri Afurika y'Epfo Tyla Laura Seethal uzwi ku izina rya Tyla, yahishuye impamvu akunda umuhanzi wo muri Nigeria Ahmed Ololade uzwi nka Asake. Tyla, akaba yavuze ko igituma akunda Asake, ari ukuntu akurikiranya amajwi ye iyo aririmba, bikamera nko muri korari.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na RollingStone, akaba yatangaje ko indirimbo ye 'Water', igitekerezo cyayo cyavuye ku njyana ya 'Amapiano' ifite inkomoko muri Afurika y'Epfo aho akomoka, nubwo yakuze akunda injyana ya R&B ndetse na afrobeats yo muri Nigeria.

Tyla aravuga ko akunda uburyo Asake aririmba 

Mu magambo ya Tyla ati " Mu njyana y'Amapiano' niho nakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo Water'. Nakuze nkunda abahanzikazi bo mu njyana ya R&B barimo Rihanna ndetse n'abasore bayiririmba. Nakundaga kandi abakobwa baririmbaga injyana ya pop. Ubu nibwo bwoko bw'umuziki nakundaga bwatumye nange numva nakora umuziki"

Akaba yunzemo ati " Mu by'ukuri ikintu nkunda mu njyana ya afrobeats, ni ukuntu mba numva amajwi akurikirana neza nka yo muri korari, kandi mvugishije ukuri, nkunda ukuntu Asake ayakurikiranya neza. Buri gihe nkunda ukuntu ayo majwi aba avuga neza."

Tyla aravuga ko igitekerezo cy'indirimbo ye Water yagikuye ku njyana ya Amapiano

Akaba yakomeje avuga ko muri korasi y'indirimbo ye Water, nabwo yakoze ku buryo abantu bakomeza kuririmba nta we ucecetse, kandi ngo ibyo bimuhora mu mutwe kuko ngo arabikunda cyane.

Hagati aho, iyi ndirimbo Water yuyu Tyla, ikaba yaratumye azahatana muri Grammy Awards 2024, aho ahatanye n'abarimo Davido na Burna Boy ndetse n'uyu Asake.