Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze. Yaririmbye iminota itarenze 30.

Ish Kevin yeretswe urukundo mu gitaramo akoze kirimo abafana benshi
wari umuhanzi utagerejweho kwiyereka abafana be yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:40’. Nibura abanyakirori bari bizeye kuryoherwa n’ibihangano bye ariko nyuma y’iminota 20 urubyiniro rwahinduye isura.

Abafana baryohewe
Amatara bayajimije, bityo ureba neza ahita abonako igikurikiraho ari ugutaha. Ubundi rero nibyo kuko abahanzi bari benshi ku buryo bakoresheje umwanya muto.

B-Threy na Bushali bongeye guhurira ku rubyiniro
Nabo ubwabo yaba Confy, Bushali, B-Threy, ntibahawe umwanya uhagije wo kuririmba indirimbo zabo.
Iki gitaramo cyagaragayemo ubufatanye hagati ya Bushali na B-Threy yahaye icyubahiro akamuhamagara ku rubyiniro
View this post on Instagram
Kivumbi King yiyeretse abafana bari biganje abarangije amashuri yisumbuye n’abari muri kaminuza n’urubyiruko rukunda ibirori. Ucishije amaso mu bari bahari wabonako nta bantu bakuru bari mu myaka ya za 50 kuzamura bari bahari.

Ariel Wayz yitabiriye
Icyokora abahanzi barimo Young Grace,abavanga imiziki barimo Dj Briane, umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, producer Madebeat n’abandi baba muri showbiz bari bitabiriye icyo gitaramo cy’abakiri bato.

Bushali yahamagawe na Mike Kayihura bafatanya kuririmba
Abavanga imiziki barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk n’abandi bataragira amazina ahambaye barimo bavanga imiziki. Ni ibintu wabonagako biri gutanga ibyishimo ku bitabiriye.
Inenge zo gukosora muri Trapish Concert z’ubutaha
Kumenya ni nde ugiye ku rubyiniro ese aramara igihe kingana gute?
Urubyiniro rwaranzwe no kutamenya umuhanzi ukwiriye kurujyaho n’igihe ari bumare bityo agaha umwanya ukurikiraho. Byabaye kenshi kwambura mikoro abashyushyarugamba babaga batwawe n’amarangamutima yo gushimisha abafana bityo bagatwara umwanya w’umuhanzi.

Abafana bakiri bato mu myaka nibo bari biganje
Ni kenshi abahanzi babaga bafite mikoro ariko bakavuga ibicanga abafana kuko buri wese yashakaga kwigaragaza. Buri muhanzi yari akwiriye guhabwa rugari wenyine akiyereka abafana kuko guhurira ku rubyiniro kwa Bushali na Kivumbi King byakuruye akavuyo ndetse bananirwa kumvikana ibyo baririmba. Bushali ati:”Kinyatrap ku mutima..Kivumbi ubwo ari kuganiriza abafana”. Bushali bimuyobeye yahise asiga Kivumbi ku rubyiniro arigendera nyamara abafana baramushakaga cyane. Kivumbi yahawe umwanya urenze uw’abandi bahanzi ariko byagaragajeko azi kwitwara neza ku rubyiniro. Indirimbo ze urwo rubyiruko n’abataruzuza imyaka y’ubukure bari barazimize bunguri. Bamurushaga kuziririmba.
Abacuranga Live batitozanyije n’umuhanzi bakwiriye kubikosora
Mike Kayihura usanzwe amenyereye umuziki w’umwimerere yageze ku rubyiniro abanzirizwa na band yo kumufasha. Byabanje kugorana ku buryo yagezeho akajya anyuzamo akabwira abafana kwihanganira band kuko barimo babibavanga rwose. Icyokora abafana bari bazi neza indirimbo ze zose. Yarateraga bakikiriza. Bivuzeko mbere y’igitaramo hakwiriye kubaho kumenya abahanzi bazakenera band bagahabwa umwanya wo kwitozanya. Usibye abari bahari batabyitagaho cyane kuko bari bishimiye ikirori banayobotswe n’ibisembuye ariko ntibivuzeko hatari abari bakeneye umuziki mwiza uyunguruye.
Kemenya neza amasaha ikirori kirangirira
Abanyakirori bari bizeyeko bataramana n’abahanzi kugeza saa tanu. Nyamara batangiye gutungurwa no kumva umushyushya rugamba saa tatu asaba abantu guhana intera doreko bari batangiye gufatana no kuyorana. Icyo gihe yumvikanye avugako igihe cyegereje ikirori kigasozwa. Ibi rero bivuzeko bataba bazi neza amasaha bahawe n’inzego zishinzwe umutekano ku buryo bayacunga neza. Kutayacunga byagize ingaruka kuri Ish Kevin waje akisanga aririmbye iminota ibarika kandi yari yiteguye kwerekana ibimurimo byose akemeza abamubanjirijeko ari umwami w’impinduka (Game changing).
Ikirori nticyamamajwe cyane
Iyo bamenya aho bagiye gutaramirako ari hanini bari gufata ukwezi ko kwamamaza icyo gitaramo. Nyamara imyanya ijyamo abishyura asanzwe (10,000Frws) yabanje kuba irimo ubusa arinako ahajya abafite agatubutse (VIP) bazaga urusorongo. Mu kwamamaza iki kirori hifashishijwe sosho midiya cyane kurusha uburyo busanzwe bumenyerewe n'abataranywana na sosho midiya. Trapish Concert z’ubutaha bazihaye umwanya bakigira ku bitaragenze neza zakuzura kandi abantu bakaryoherwa kuva ku ntangiriro kugeza batashye. Ntawabura gushimira abahanzi bo mu kiragano gishya berekanye impinduka mu muziki ugezweho. Buri muhanzi wahawe umwanya yakoresheje imbaraga zishoboka atanga ibyishimo ndetse bigaragarako bari gukora umuziki ukunzwe n’abakiri bato ari nabo bitabira cyane ibitaramo.
