Tour du Rwanda 2023:Umunsi wo gutangira kunyuka igare wageze

Tour du Rwanda 2023:Umunsi wo gutangira kunyuka igare wageze

 Feb 19, 2023 - 04:27

Kuri iki Cyumweru nibwo hagiye gutangira isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2023 aho kuri uyu munsi abasiganwa bava Kigali berekeza Rwamagana.

Irushanwa rimaze kwigarurira imitima y'abanyarwanda batari bake dore ko ribasanga mu mihanda y'iwabo, rigiye gutangira kuri iki Cyumweru.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 kagiye guhagurukira kuri Kigali Golf Resort &Villas mu gihe isiganwa risorezwa i Rwamagana hakaba harimo intera y'ibirometero 115.6.

Abasiganwa barahagurukira kuri Kigali Golf berekeza kuri Utexrwa- Yamaha- Nyabugugo- Gatsata- Nyacyonga- Gasanze- Batsinda- Kagugu- mu Kabuga- Kibagabaga- Kimironko- mu Nganda- 15- 19- Masaka- Kabuga- Rwamagana. Abakinnyi nibagera i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, barazenguruka inshuro eshanu intera ya kilometero 6.4.

Isaha yo guhaguruka ni saa 10:00, mu gihe biteganyijwe ko isaha yo gusoza ari hagati ya saa 12:59 na 13:07, bagasoza urugendo rwa kilometero 115.6 nk'uko twabigarutseho haruguru.

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya Gatanu kuva yajya ku kwego rwa 2.1 nyuma y’enye ziheruka, zegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.

Isiganwa rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa mu 1988, ryabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018 rizamurwa ku rwego rwa 2.1.

Ibishyirwa ku murongo byasojwe