Toni Kroos yagize icyo avuga ku myitwarire ya Vinicius Jr itavugwaho rumwe

Toni Kroos yagize icyo avuga ku myitwarire ya Vinicius Jr itavugwaho rumwe

 Nov 20, 2025 - 15:44

Umudage Toni Kroos, wamamaye muri Real Madrid, yongeye gutanga igitekerezo ku myitwarire ya mugenzi we Vinicius Junior, avuga ko rimwe na rimwe ishobora kumubangamira cyangwa ikamubabaza.

Mu kiganiro aherutse gutanga, Kroos yavuze ko nubwo Vinicius ari umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye muri La Liga, hakiriho ibyo agomba kwiga bijyanye n’ituze no kwifata mu gihe cy’imikino ikomeye.

Kroos yagize ati: “Hari igihe Vinicius akunda kurakara cyangwa kwitwara mu buryo butuma hari byinshi bibangamira ikipe.

Nk’umukinnyi mukuru, hari ngomba kumwibutsa gutuza no kumwereka ko hari uburyo bwiza bwo guhangana n’igitutu kiri mu kibuga.”

Nubwo bimeze bityo, Kroos yemeza ko ibi bitigeze bibangamira imibanire yabo, ndetse anashimangira ko Vinicius ari umusore ufite umutima mwiza kandi ugiye gukura mu kibuga no hanze yacyo.

Yongeyeho ko ibyo aba amubwira biba bigamije kumufasha gukomeza kwiyubaka no kwitwara nk’umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Toni Kroos yagiriye Vinicius Jr inama