Ibi yabitangarije mu ruhererekane rw’ubutumwa bumara amasaha 24 yashyize kuri Instagram ye, aho yahise agaragaza umujyanama we mushya Vanessa Amadi, aburira rubanda kutongera gukorana akazi na Mekka mu izina rya Tiwa.
Ati: “Singikorana na Mekka. Abanshaka bazajya bambaza Vanessa. Abanshaka bose banyuze ahandi aho ari ho hose ntabwo bizaba ari byo kandi muzabura amafaranga yanyu. Ndabasabye cyane ntimubikore. Ntacyo gukorana na Mekka mfite. N’ubwo byaba ngombwa ko hari akazi kamunyuraho maze kakangeraho, nzakanga.”
Atagiye muri byinshyi, Tiwa yakuye mu rujijo abafana n’abategura ibitaramo abasobanurira ko abamushaka bazajya banyura ku mujyanama we mushya, Vanessa Amadi. Yatangaje ko kandi atazarebwa n’ibihombo ibyo ari byose byaterwa n’imikoranire yigeze kugirana na Mekka.
Tiwa Savage yatangaje ko atagikorana na Mekka
Uyu mugore yavuze ko atari we wari ukwiye kuzana ibi bibazo ku mbuga nkoranyambaga, ariko yabikoze kuko atari gushobora kugera kuri buri mutu ku giti ke, cyane cyane abategura ibitaramo.
Ati “Nabivuze kenshi ariko abantu baracyamuhamagara bamumbaza ngo bampe akazi. Nanga kuzanwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibi ariko sinabona uko ngera kuri buri muntu wese ku giti ke utegura ibitaramo.
Tiwa Savage yaburiye abahamagara Mekka bazi ko bagikorana
"Nahamagawe n’umuntu amabwira ko amafaranga y’akazi nari gukora yishyuwe kuri konte ye. Abantu banyu bazabura amafaranga. Ndi kongera kubivuga bwa nyuma kubera ko kubura mafararanga kwanyu bitazaba bindeba.”
Tiwa yasoje agaragaza ko uwo bahoze bakundana, Tee Billz, yatangije intambara y’amagambo kuri mujyanama we mushya, Vanessa, amushinja ko amukoresha akazi kenshi cyane bityo ntabone umwanya wo kwita ku mwana w’umuhungu babyaranye, Jamal.
Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira
