Temilade Openiy amazina nyakuri ya Tems, yahishuye ko ubwo yari agitangira umuziki ibintu byabanje kumuvanga ku buryo byamusabye gufata umwanya arabanza yiga neza uko yakora umuziki kandi akawubyaza umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na "Glamour Magazine Germany," yavuze ko mu ntangiriro z'umuziki we yari abifiteho ubumenyi buke, bimusaba kubanza kwiga kumenya uko yakora umuziki mwiza mu buryo by'ubucuruzi.
Yavuze ko muri urwo rugendo rwe yafashijwe cyane n'umuryango we cyane cyane nyina na musaza we bamufashaga mu bijyanye no gucunga umutungo, akemeza ko kuri ubu yabisonukiwe neza.
Mu iki kiganiro kandi, yavuze ko buri gihe iyo agiye kujya ahantu runaka ashaka impamvu yose yaba urwitwazo kugira ngo asige telefone ye mu rugo kabone nubwo yaba idashinga.
Yavuze ko we yahisemo kwirirwa yizengurukira ku Isi yunguka ubumennyi butandukanye, kuruta kwirirwa kuri telefone.
Ati “Ntabwo nkunda telefone yanjye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mpitamo kwibera mu Isi nigiramo ibintu bitandukanye. Iyo mbonye urwitwazo rwo kuba nayisiga mu kabati, mpita mbifatirana.”
Yakomeje avuga ko no kuba ayigendana biterwa n’uko abamureberera inyungu, ndetse n’umuryango we cyane cyane Mama we na musaza we, ari bo babigiramo uruhare.



Tems ahamya ko agitangira umuzuki nta bumenyi bwinshi yari abifiteho
