Tems yahishuye impamvu adashobora gukundana na Asake

Tems yahishuye impamvu adashobora gukundana na Asake

 Jan 18, 2024 - 07:28

Umuhanzikazi Tems yatangaje ko kimwe mu bituma adakundana na mugenzi we Asake, ari uko bose ari abahanzi.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yatangaje impamvu adashobora gukundana n'umuhanzi mugenzi we Ahmed Ololade uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Asake, nyuma y'uko byatekerezwaga ko bari mu rukundo.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Radiyo Beat 99.9 FM, yashimangiye ko urukundo rwe kuri Asake rudashamaje ku buryo wavuga ko ari urukundo, ikindi kandi, ngo ntabwo ashishikajwe no kuba yakundana n'umuhanzi mugenzi we, yaba ari Asake cyangwa se uwundi.

Tems aravuga ko urukundo rwe kuri Asake nta cyihariye kirimo 

Nubwo atangaza ko adashobora gukundana na Asake, mu minsi yashize ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, avuga ko akunda umuhanzi Asake kandi ko akunda no kumva indirimbo ze.

Icyo gihe yunzemo ko uretse Asake akunda kumva indirimbo ze, yanavuze ko yumva iza Tyla umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo.

Tems ahakanye ibyo gukundana na Asake, mu gihe nta minsi yari ishize, avuzwe mu rukundo n'umuraperi w'Umunyamerika Future bakoranye indirimbo "Wait For U", ndetse ibyabo byageze kure, byemezwa ko yaba afite inda ye, ariko uyu muhanzikazi yarabihakanye. 

Umuhanzikazi Tems uvuga ko atakundana n'umuhanzi mugenzi we

Umuhanzi Asake wo muri Nigeria