Sosiyete icuruza iby'ikoranabuhanga muri Koreya y'Epfo ya Samsung, yatangaje ko iri gukora uburyo by'ikoranabuhanga buzashyirwa muri telefone uru ruganda rusanzwe rukora, aho iryo koranabuhanga rizajya rifasha abantu bari guhamagarana ariko ntibumvikane kubera indimi zitandukanye.
Samsung, iravuga ko iryo koranabuhanga rizajya risemura ururimi, bayihaye izina rya "Galaxy Al", aho izaba inakubiyemo ibindi bintu byinshi binyuranye birimo icyo bise "AI Live Translate Call," kizajya gikora nk'izindi 'application' zikora muri telefone.
Biratangazwa ko ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzajya bukora ako kanya; waba uri kuvuga nk'ikinyarwanda undi avuga Ikirusiya, igahita ibisemura mu kinyarwanda ako kanya muri kuvugana mugakomeza ikiganiro.

Telefone za Samsung Galaxy S24 zizasohokamo uburyo bwo gusemura ururimi ako kanya
Kuri Samsung ivuga ko iryo koranabuhanga rizasohoka muri telefone bazasohora za Galaxy S24 mu mwaka utaha, aho ibyo iyo 'application' izajya iba yasemuye, izajya ihita ibinduha mu buryo bw'amajwi ndetse no mu nyandiko.
Wonjoon Choi, umu-Professor muri Kaminuza y'ikoranabuhanga muri Koreya y'Epfo, akaba n'umuyobozi mu ishami rishinzwe ubucuruzi bwa terefone muri Samsung yagize, ati "Galaxy AI niyo itanga amakuru yuzuye kugeza ubu, kandi izahindura uko dutekereza kuri terefone zacu ubuziraherezo."
