Spice Diana yahishuye ikintu kimwe ahora asaba Imana

Spice Diana yahishuye ikintu kimwe ahora asaba Imana

 Aug 2, 2023 - 03:19

Umuhanzi Spice Diana yatangaje ko yageze ku nzozi ze mu buzima ariko ngo ategereje ikintu kimwe ahora asengera ijoro n'umunsi ari cyo kuzabona 'umwana' akitwa umubyeyi.

Umuhanzikazi wo muri Uganda Hajara Namukwaya amazina nyakuri ya Spice Diana, magingo aya arashima Imana kubyo yamukoreye guhera akiri umwana muto ndetse ngo akaba yaramuherekeje mu muziki we akaba yarageze ku nzozi ze, ariko ngo kuri ubu arifuza kubona umwana akwitwa umubyeyi nk'abandi.

Spice Diana ibi akaba yabitangarije umunyamakuru wa Televisiyo UBC TV bwana Stickman Musudan, aho yamuhamirije ko yagize ibihe by'agahebuzo mu muziki we kandi mu gihe gito, ndetse ahamya ko yageze ku nzozi ze, gusa ngo ku rutonde rw'ibyifuzo bye hasigaye icyo kubona umwana.

Spice Diana arashima Imana ibyo yamukoreye ariko akayisaba umwana kuko ngo yifuza kwitwa umubyeyi 

Ati " Kuri ubu mfite byose nkenenye, gusa nshaka umwana bitavugwa. Kuri ubu ndashima Imana ko ngiye kongera kugira isabukuru iri vuba aha. Nzanezezwa nuko umunsi umwe nzaba nitwa umubyeyi." Diana watangiye umuziki mu 2014, akaba afite imyaka 27 magingo aya.

" Natangiye kuririmba ndi umukobwa muto, kuko nari munsi y'imyaka 18. Ndibuka ko nsohora indirimbo ya Mbere yitwa 'Onsanula’ nakoranye na Fizol, byagenze neza. Ndetse nyuma naje guhura na 'Manager' wange Roger, ibintu bikomeza kuba byiza. Uba wumva wuzuye iyo ubashije guhindura ubuzima bwawe, ugafasha umuryango wawe ndetse n'inshuti zawe."

Spice Diana akaba afite imiryango nterankunga ifasha abana b'imfubyi ndetse n'imiryango ikennye mu gihugu cye cya Uganda, ndetse akaba yashimangiye ko abantu bamubona nk'uwo bafatiraho icyitegererezo bashyiremo ingufu ngo kuko bazabigeraho.