Sir Elton John n'umugabo we basabwe gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kevin Spacey

Sir Elton John n'umugabo we basabwe gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kevin Spacey

 Jul 17, 2023 - 11:36

Umukinnyi wa firime, Kevin Spacey ushinjwa ibyaha 12 bijyanye n'ubusambanyi, Elton John yatanze ubuhamya mu rubanza rwe.

Uyu munsi, Elton John n'umugabo we David Furnish, bombi bahagurukiye kuba abatangabuhamya bashinjura mu rubanza rw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ruregwamo Kevin Spacey.

Aba bombi barimo gutanga ibimenyetso bitandukanye bakoresheje iya kure, mu rubanza rw'uyu mukinnyi wa firime rurimo kubera mu rukiko rwa Southwark Crown.

Elton John n'umugabo we David Furnish, batanze ubuhamya mu rubanza rwa Kevin Spacey 

Furnish, w'imyaka 60, yashakanye n’icyamamare mu muziki Sir Elton kuva mu Kuboza 2014, bombi bakaba barabyaranye abahungu babiri: Zachary, w'imyaka 12, na Elijah w’imyaka 10.

Spacey w'imyaka 63 y’amavuko, ari mu rukiko rwa Southwark Crown, ashinjwa ibyaha birimo gusambanya ku gahato no gusambanya abagabo bane mu Bwongereza, gusa ahakana ibi byaha byose.

Ibyaha biregwa Kevin Spacey, bivugwa ko byakozwe hagati ya 2001 na 2013.

Ku wa mbere, Sir Elton na Furnish basabwe gutanga ubuhamya ku bijyanye no kuba Spacey yari ahari mu birori bakoze mu mwaka wa 2001 ndetse basabwe no kuvuga niba uyu mugabo w’icayamamare yarigeze gusura urugo rwabo i Windsor mu gihe runaka.

Kevin Spacey arashinjwa ibyaha 12 bijyanye n'ubusambanyi 

Nkuko byatangajwe na Variety, Sir Elton, wakoze igitaramo cye cya nyuma cyo kuzenguruka muri Sweden mu cyumweru gishize, yabajijwe kandi niba azi umwe mu bakekwaho kuba barahohotewe bashinja Spacey ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sir Elton yavuze ko atazi uwo mugabo cyangwa izina rye.

Muri Mutarama yahakanye ibyaha bitatu aregwa byo gusambanya ku gahato, ndetse n’icyaha kimwe cyo gutera umuntu gukora imibonano mpuzabitsina atabizi.

Kevin Spacey umaze kwegukana Academy Award inshuro ebyiri, na mbere yahakanye ibindi byaha bine aregwa byo gusambanya ku gahato ndetse n’icyaha kimwe cyo gutera umuntu kwishora mu mibonano mpuzabitsina atabishaka.