Shakib yahishuye icyo abagabo benshi baba bifuza ku mugore we Zari

Shakib yahishuye icyo abagabo benshi baba bifuza ku mugore we Zari

 Jun 22, 2024 - 10:36

Umunyemari Zari Hassan waherukaga kuvuga ko umugabo we Shakib naramuka amuciye inyuma azahita yihimura yishakira undi mugabo, Shakib yaje kuvuga ko abagabo benshi bifuza umugore we nta n'umwe uba ushaka kumugira umugore, ahubwo baba bagambiriye kwiryamanira na we gusa.

Umuryango w'umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady hamwe n'umugabo we Shakib Lutaaya, wongeye kugaruka mu itangazamakuru ryo muri kano Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, biturutse ku magambo bari kugenda batangaza adasanzwe.

Zari yari aherutse kujya mu ruhame agaragaza ko hari abakobwa bakomeza kwibambaza ku mugabo we aho avuga ko iyo afashe telefone ye akomeza kubona ubutumwa bamwandikira, gusa agatanga gasopo ko uwo azamenya ko akundana n'umugabo we azamurashisha, cyangwa se na we akihimura ashaka undi mugabo kuko aho aba muri Afurika y'Epfo itegeko ryemerera umugore gushaka abagabo babiri.

Shakib aravuga ko abagabo baba bashaka kuryamana na Zari atari ugushyingiranwa nawe

Nyamara rero, Shakib yagarutse ku rundi ruhande avuga ko abagabo benshi baba bashaka Zari, bataba bashaka kumugira umugore, ahubwo baba bashaka kwiryamanira nawe bikaba birarangiye. Shakib avuga ko bitandukanye nuko abantu babivuga, ngo we yashakanye na Zari kubera urukundo, ngo ntabwo ari ubutunzi bwe nk'uko bigarukwa kenshi hirya no hino.

Icyakora, Zari ntabwo yemeranya n'umugabo we uvuga ko abagabo benshi baba bashaka kwiryamanira nawe, kuko mu bihe byatambutse yavuze ko hari ababa bashaka ibyo kuryamana nawe bikarangira, gusa ashimangira ko hari abandi benshi baba bifuza gushyingiranwa nawe akababera umufasha.

Magingo aya Zari akaba afite abana batanu yabyaye ku bagabo babiri batandukanye, harimo batatu yabyaranye n'umugabo we wa mbere Ivan Semwanga, na babiri yabyaranye na Diamond Platnum. Ni mu gihe Shakib bakoze ubukwe mu 2023, batari babyarana, icyakora Zari ahora avuga ko yifuza kubyarana n'uyu mugabo we mushya.