Selena Gomez yahishuye ko bidashoboka ko yatwita

Selena Gomez yahishuye ko bidashoboka ko yatwita

 Sep 9, 2024 - 18:32

Umuhanzikazi, umukinnyikazi wa filime akaba n’umushoramarikazi, Selena Gomez, uherutse no kwinjira mu muryango w’abantu mbarwa batunze arenga miliyari y’idorari ku Isi, yahishuye agahinda amaranye igihe ko kuba adashobora gusama ngo nawe abe yabyara, avuga impamvu yabiteye.

Selena Gomez yavuze ko ari umuntu ukunda abana cyane ndetse agashimishwa no kubabona iruhande rwe, gusa amaze igihe kirekire afite agahinda k’uko adashobora kuba yasama ngo nawe abe yabyara akitwa umubyeyi nk’abandi bose, ariko kuri ubu bikaba bitagikunze nk’uko yabiteganyagaga.

Gomez mu kiganiro yagiranye na 'Vanity Fair' yavuze ko afite ibibazo byinshi by’ubuzima ku buryo aramutse asamye bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’umwana yaba atwite mu kaga.

Muri ibyo bibazo harimo kuba mu 2013 yarazajwe n’uburwayi buterwa no gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse no mu 2017 yazahajwe n’impyiko n’ibindi atigeze atangaza.

Ati “Ku bw’amahirwe make mfite ibibazo byinshi by’ubuzima bishobora gushyira ubuzima bwange n’ubw’umwana mu kaga. Mu by’ukuri ntabwo ariko nari narabipanze, natekerezaga ko umunsi umwe nzaba umubyeyi nk’uko bigenda kuri buri wese.”

Icyakora yavuze ko nubwo kuba yabyara abana be bidashoboka, ariko agiye gutangira urugendo rwo gushaka abana arera bakajya mu nshingano ze akababera umubyeyi.

Mu minsi yashize Selena Gomez yahishuye ko mbere y’uko ahura n’umukunzi we Benny Blanco, yari afite gahunda ko nageza ku myaka 35 y’amavuko nta mukunzi arabona azashaka umwana yirerera ibyo gushaka umugabo akabivamo burundu.

Icyo gihe yavuze ko akimara guhura n’uyu mukunzi we bameranye neza muri iyi minsi, yahise ahindura ibitekerezo atangira kongera kumva ko agomba gushaka umugabo akabyara.