Rwamagana yasezerewe mu mikino ya ½ mu byo bo bita ubugambanyi

Rwamagana yasezerewe mu mikino ya ½ mu byo bo bita ubugambanyi

 Jun 13, 2022 - 07:09

Ikipe ya Rwamagana City yarimo ishaka kuzamuka mu kiciro cya mbere ikaba yarigeze muri ½ isezereye AS Muhanga, yasezerewe itewe mpaga.

Bitunguranye, ikipe ya Rwamagana yaari yabonye itike ya ½ mu gushaka ikipe zizazamuka mu kiciro cya mbere, hakomeza AS Muhanga yari yasezerewe muri ¼.

Rwamagana yasezerewe ishinjwa ko yakoresheje umukinnyi wari ufite amakarita atatu y'umuhondo ku mukino wo kwishyura batsinzemo AS Muhanga ibitego 2-1.

Intsinzi ya Rwamagana City imbere ya AS Muhanga yaratunguranye cyane kuko abenshi bari biteze ko AS Muhanga na Sunrise zigomba kuzamuka mu kiciro cya mbere, byongeyeho AS Muhanga yari yatsinze Rqamagana 1-0 umukino ubanza.

Amakipe yombi yanganyaga 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi i Muhanga.

Ibi AS Muhanga ntiyabirekeye aho kuko yaje gutanga ikirego ko hari umukinnyi wa AS Muhanga witwa Mbanza Joshua wakinnye uwo mukino kandi afite amakarita atatu y'umuhondo.

Ibi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA yabigendeyeho maze Rwamagana ihita iterwa mpaga y’ibitego 3-0 kuri uwo mukino bituma AS Muhanga yikomereza ikaba izakina na Interforce muri ½.

Rwamagana City yasezerewe hakomeza AS Muhanga

Gusa ibi siko mu ikipe ya Rwamagana bo babyemera kuko banavuga ko haba harimo kwibeshya cyangwa bikaba ari ubugambanyi kugira ngo ikipe ya AS Muhanga ibone uko ikomeza.

Mbanza Joshua ushinjwa gukina uwo mukino afite amakarita atatu, ubwo yaganiraga na B&B FM-Umwezi, yemeje ko iyo mikino yose yayikinnye afite amakarita abiri gusa, ahakana ikarita bivugwa ko yahawe ku mukino w'Amagaju.

Uyu musore kandi avuga ko ari ibintu byapanzwe ko ikipe ya AS Muhanga igomba kuzamuka mu kiciro cya mbere uko byagenda kose, ndetse yemeza ko hari n'umukinnyi wo muri Rwamagana bashatse guha asaga miliyoni ngo yitsindishe mbere y'uyu mukino.

Byitezwe ko ibi biraza gukurikirwa n'akavuyo kuko abo muri Rwamagana batemera ibyo baregwa, mu gihe umukino wari kubahuza na Interforce uteganyijwe kuri uyu wa kabiri.

Undi mukino wa ½ mu kiciro cya kabiri uzahuza Sunrise na Vision FC, amakipe abiri azakomeza ku mukino wa nyuma ni nayo azazamuka mu kiciro cya mbere.