Rurageretse hagati ya Lamine Yamal n'umukobwa ukina filime z'urukozasoni

Rurageretse hagati ya Lamine Yamal n'umukobwa ukina filime z'urukozasoni

 Jun 21, 2025 - 12:05

Nyuma y'uko Rutahizamu wa FC Barcelona, Lamine Yamal yamaganiye kure amakuru avugwa ko yagiranye umubano wihariye n'umukobwa witwa Claudia Bavel w'imyaka 29 y'amavuko wamamaye mu gukina filime z'urukozasoni, uyu mukobwa nawe yanze kuripfa aramunyomoza avuga uko Lamine Yamal w'imyaka 17 y'amavuko yamwifuje aramukatira kuko ari umwana.

Byose bijya gutangira, byatangiye ubwo uyu mukobwa Claudia Bavel w'imyaka 29 y'amavuko mu kiganiro yagiranye na televiziyo 'TardeAR' yo muri Espagne yavuze ko muri Nzeri 2024, Lamine Yamal yamwandikiye amusaba ko baba inshuti ndetse ko bagiye bahurira mu birori byinshi bitandukanye ariko ko nta mubano wihariye bigeze bagirana.

Nyuma y'uko uyu mukobwa atangaje ibi, mu kiganiro Lamine Yamal yagiranye na televiziyo 'TardeAR' ku murongo wa telefone ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2025, aho yabajijwe niba koko ibyo uyu mukobwa yavuze ari ukuri, undi abitera utwatsi.

Mu gusubiza, Lamine yabyamaganiye kure avuga ko nta mubano bigeze bagirana, yewe nta nubwo bigeze bahura na rimwe nk'uko yabivuze kuko akibana na Mama we kandi akaba atemerera abagore kuza iwabo kereka abo mu muryango wabo gusa.

Yamal yakomeje avuga ko uwo mukobwa ari we wageragaeje kumusaba ko bagirana ubucuti bwihariye ariko Yamal aramutsembera amubwira ko atabishaka, avuga ko ibyo avuga abifitiye gihamya kuko abitse ubutumwa bw'amajwi uyu mukobwa abimusaba.

Ati "Ntabwo bishoboka! Ntabwo ashobora kwinjira mu nzu yanjye kuko mbana na Mama kandi ntabwo yatuma hari umugore winjira mu nzu yanjye. Byose ni ibinyoma, ntabwo nigeze mubona, niba mutabyemera mwamubaza...Ariko ntabwo nigeze mpura na we kuko naramuhakaniye."

Nyuma y'uko Lamine atangaje ibi, uyu mukobwa yaje kongera gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibyo Lamine aherutse gutangariza kuri televiziyo ahakana ko bahuye, byose ari ibinyoma.

Yavuze ko Yamal yavuze ko abana na Mama we kandi mu by'ukuri yibana, ndetse asaba Yamal ko yahagarika gukomeza kumusebya.

Ati "Nari narahisemo kutavugira iki kibazo mu ruhame mu 2025, ariko ubwo Lamine Yamal yahisemo kvuga ku mubano wacu kuri TardeAR, nabonye byaba ari byiza ngaragaje uruhande rwange bisobanutse kandi mu kinyabupfura.

"Yavuze ko abana na Mama we kandi mu by'ukuri aribana. Yavuze ko yanyangiye ko tuba inshuti, mu gihe ari we washatse nimero yanjye agahora ansaba ko duhura. Yahakanye ko twahuye nyamara twarahuriye mu birori byinshi bitandukanye.

"Ndasaba ko ubutumwa bw'iterabwoba no kunsebya byahagarara. Nta mubano wihariye nigeze ngirana n'umwana utujuje imyaka y'ubukure, ntitwigeze dupanga guhura, ndetse nta na gahunda yari ihari yo kumukuraho amafaranga n'ubwamamare. Ikintu twemeranyaho ni uko nta mubano wihariye twagiranye."

Ibi bije nyuma y'uko n'ubundi mu minsi yashize Yamal yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, aho yavugwaga mu rukundo n'inkumi yitwa Fati Vázquez y'imyaka 30 y'amavuko byavugwaga ko bari mu rukundo.

Lamine Yamal yanyomoje Claudia Bavel wavuze ko bahuye

Claudia Bavel yavuze ko Lamine Yamal ari we wamusabye ko bahura