Rudeboy yahishuye uko yagambaniwe n’umuvandimwe we Peter Okoye ashaka ko afungwa

Rudeboy yahishuye uko yagambaniwe n’umuvandimwe we Peter Okoye ashaka ko afungwa

 Aug 1, 2024 - 15:00

Umuhanzi Paul Okoye uzwi nka Rudeboy yahishuye ko aherutse kugambanirwa n’umuvandimwe we (impanga) Peter Okoye uzwi nka Mr P, bahoze baririmba mu itsinda rimwe rya P Square, amuhamagariza inzego zishinzwe kugenzura inkomoko y’umutungo amushinja gukora ibikorwa bya magendu kugira ngo afungwe.

Mu kiganiro yagiranye na City FM ikorera i Lagos muri Nigeria, yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo umuvandimwe we Peter yandikiye urwego rushinzwe kugenzura ubukungu n’ibyaha bikorerwa mu kwinjiza amafaranga, abasaba ko bahamara Rudeboy agakorwa iho iperereza kuko akora ibintu bitemewe n’amategeko.

Rudeboy yavuze ko yagiye kwitaba atazi ko ari ibintu bikaze, ariko aza kubona ko bikaze ubwo bamubwiraga ko agomba kuzana umunyamategeko.

Avuga ko ibintu byose yabikoze uko yabisabwaga, bamutuma impapuro zose zo kuri Banki zigaragaza uko amafaranga ye yinjira, uko asohoka n’aho aba yavuye asabwa kubisobanura buri kimwe uko cyagenze.

Baramuretse arataha gusa nyuma y’ukwezi yaje guhamarwa we na Peter na mukuru wabo Jude Okoye, bababwira ko mu iperereza bakoze basanze Rudeboy ari umwere, babwira Peter ko ibyo yamushinje byose basanze ari inzirakarengane ari bwo Rudeboy yahise amenya ko yagambaniwe n’umuvandimwe we.

Rudeboy yavuze ko nubwo ibimenyetseo byagaragaje ko ari inzirakarengane ariko Peter ntabwo yigeze aza ngo amusabe imbabazi ku bwo kumubeshyera. Mu by’ukuri Rudeboy avuga ko atari azi ko amakimbirane bagiranye mu muziki ariyo yagera kuri uru rwego, we yumvaga ko byarangiriye mu muziki gusa.

Yagize ati “Nubwo ibimenyetso byose byemezaga ko ndi inzirakarengane, impanga yange ntiyigeze ansaba imbabazi ku bw’ibyo binyoma yanshinje.”

Mu minsi ishize nibwo Rudeboy yanditse ubutumwa asa n’uwishongora kuri Peter (Mr P) avuga ko umuziki akora neza ari wo umutunze kandi umwishyurira buri kimwe cyose akeneye mu buzima.