Ronaldo yakuyeho urujijo ku hazaza he aha ikaze Messi na Benzema

Ronaldo yakuyeho urujijo ku hazaza he aha ikaze Messi na Benzema

 Jun 2, 2023 - 03:33

Cristiano Ronaldo yemeje ko azaguma muri Al Nassr nyuma y'ibihuha byamwerekezaga ku mugabane w'u Burayi.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yahakanye amakuru avuga ko ashaka gusubira gukina ku mugabane w'u Burayi, ndetse yizera ko Karim Bemzema na Lionel Messi bazamusanga muri Saudi Arabia.

Si ibyo gusa kandi kuko uyu munya-Portugal afite inzozi z'uko shampiyona ya Saudi Arabia izatera imbere ikagera muri shampiyona eshanu zikomeye ku isi.

Mu minsi ishize havuzwe cyane amakuru y'uko uyu mugabo ashobora kwerekeza muri Bayern Munich, cyangwa agasubira i Madrid akaba ambasaderi wa Real Madrid.

Mu gihe atangaza ibi, ni nako bivugwa ko ikipe Al Ittihad iherutse kumutwara Igikombe cya shampiyona igeze kure ibyo gusinyisha Karim Benzema bakinanye imyaka myinshi muri Real Madrid.

Ronaldo ati:"Niba bari kuza, abakinnyi bakomeye n'amazina akomeye, abakinnyi bakiri bato, abakuze, bahawe ikaze kuko nibiba, shampiyona izatera imbere.

"Imyaka sicyo cya ngombwa, ahubwo abakinnyi bashoboye, abakinnyi bato, bishingira kuri byinshi."

Yakomeje ati:"Mvuze kuri shampiyona, ndatekereza ko shampiyona imeze neza, ndetse hari amahirwe menshi yo gukomeza gukura.

"Ndatekereza ko shampiyona imeze neza ndetse harimo ihangana. Dufite amakipe meza, dufite abakinnyi beza b'abarabu.

"Ku bikorwa remezo ndatekereza bakwiye kongeraho. Ndetse n'abasifuzi, imikorere ya VAR - ndatekereza ko bakwiye kwihuta kurushaho.

"Ndatekereza ko hari utundi tuntu duto two gukoraho, ariko ndishimye hano. Nshaka gukomeza hano.

"Nzaguma hano kandi ndatekereza ko nibakomeza gukora ibyo bashaka gukora mu myaka itanu iri imbere, ndatekereza ko shampiyona ya Saudi Arabia izaba shampiyona ya gatanu ikomeye ku isi."

Shampiyona ya Saudi Arabia ikomeje gukurura amazina akomeye mu mupira w'amaguru ku isi, nyuma ya Cristiano Ronaldo werekejeyo muri Mutarama, Lionel Messi, Luka Modric na Karim Benzema ni andi mazina ari kugarukwaho cyane.

Ronaldo yemeje ko azaguma muri Al Nassr (Image:Getty)