Rema Namakula aryohewe n'ihangana rya Cindy na Sheebah

Rema Namakula aryohewe n'ihangana rya Cindy na Sheebah

 Aug 4, 2023 - 04:07

Umuhanzi Rema Namakula aratangaza ko akomeje kwishimira bitavugwa ihangana riri hagati ya Cindy Sanyu na Sheebah Karungi.

Gusenyana hagati y'abahanzikazi Cindy Sanyu na Sheebah Karungi muri Uganda, mugenzi wabo Rema Namakula aremeza ko arimo kubikunda cyane ngo kuko guhangana mu muziki 'beef' ari byiza bituma uruganda rwa muziki ruguma kuvugwa hirya no hino mu itangazamakuru.

Cindy Sanyu na Sheebah Karungi ibyabo bikaba byaratangiye ubwo bose biyemezaga gutegura ibitaramo byabo ku munsi umwe wa tariki ya 15 Nzeri 2023, ndetse kandi bakaba barabanje gushaka gukorera ibitaramo hantu hamwe, ndetse buri umwe muri aba akaba yemeza ko ari we muhanzi mwiza kandi ukunzwe i Kampala.

Cindy na Sheebah buri wese akomeje kwivuga imyato

Ku bw'ibyo, Rema Namakula kuri ubu, aratangaza ko kuri we nta kibazo na gito abibonamo. Ati " Ngewe ntakibazo mbafiteho, kubera ko bose ndabakunda cyane, kandi biba ari ibintu biryoshye kubona abahanzi bahangana. Ndabakunda kandi hose nzaba mpari[...] Akaguru kange kamwe kazaba kari kuri Cindy akandi kari kuri Sheebah, kubera ko bose ndabakunda kandi sinshaka gufata uruhande."

Ikindi kandi Rema akaba yavuze ko yubaha cyane Cindy Sanyu nubwo yatangaje ko we n'abandi bahanzikazi barimo: Sheebah, Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwagi ndetse n'abandi bamaze imyaka 6 mu muziki bakaba baranaje mbere ye, ngo baramutse bishyize hamwe yahangana nabo bose. 

Rema Namakula eremeza ko ashyigikiye ihangana rya Cindy na Sheebah 

Cindy akaba aheruka gutangaza ko nyuma y'igitaramo afite ku munsi umwe na Sheebah, nta muntu uzongera kumugereranya n'abandi bahanzikazi b'abana bakizamuka mu muziki. Ati " Nyuma yaho muzahagarika kungereranya na bariya bana, kuko sinshaka ko mwazongera kungereranya n'abandi ku yindi nshuro. Ngewe kuri ubu nifitiye ikizere cya 'performance' yange nzakora."