Real Madrid yongeye guteranya Mbappe na PSG

Real Madrid yongeye guteranya Mbappe na PSG

 May 25, 2023 - 08:54

Ikipe ya Real Madrid yubuye dosiye ya Kylian Mbappe byongera guteza umwiryane muri Paris Saint-Germain.

Mu gihe amasezerano ya Kylian Mbappe ari kugana mu nwaka wa nyuma uyu musore biravugwa ko adashaka kongeraho undi mwaka, ndetse na Real Madrid ikaba yagarutse kumushaka.

Mu mwaka ushize byavuzwe ko Kylian Mbappe yari yamaze kwemeranya na Real Madrid kuyerekezamo, ariko uyu musore byarangiye yemeye kuguma muri Paris Saint-Germain.

Kylian Mbappe yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri PSG ariko mu masezerano hashyirwamo ko uwo mwaka wa gatatu impande zombi zizicara bakaba zikemeranya niba ushyirwaho cyangwa udashyirwaho.

Inkuru dukesha ikinyamakuru AS iravuga ko ikipe ya Real Madrid ishaka kugaruka kuri Kylian Mbappr ariko ntigire amafaranga imutangaho, ahubwo igategereza mu 2024 ikazamutwara ku buntu ubwo azaba atemeye gukina wa mwaka umwe wa gatatu.

Real Madrid yubuye dosiye ya Mbappe (Image:Getty)

Gusa ku rundi ruhande amakuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa PSG nabwo bwaba bwatangiye gutekereza kuba bagurisha Kylian Mbappe mu mpeshyi ya 2023 mu gihe haba hari ikipe izanye amafaranga, kuko nabo babizi ko nibidakunda bazamutakaza ku buntu mu mpeshyi ikurikira ubwo amasezerano azaba arangiye.

Ubushize kugira ngo Kylian Mbappe yemere kuguma muri PSG byasabye imbaraga z'umurengera haba ku mafaranga ndetse no mu bandi bantu bakomeye, dore ko na perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yabyinjiyemo.

Ikinyamakuru L'Equipe cyandikira mu Bufaransa nacyo kemeje amakuru avuga ko Kylian Mbappe atiteguye kuba yakwemera gusinya undi mwaka ku masezerano ye ngo azageze mu 2025, bivuze ko mu mpeshyi ya 2024 amasezerano ye muri PSG azaba arangiye.

PSG na Mbappe ntibemeranya ku mwaka wa gatatu w'amasezerano ye(Net-photo)