Prince Kiiz yashyize umucyo ku bivugwa ko studio aherutse gushinga ayifatanyije na Coach Gael

Prince Kiiz yashyize umucyo ku bivugwa ko studio aherutse gushinga ayifatanyije na Coach Gael

 May 27, 2024 - 15:51

Nyuma y’uko impaka zivutse ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye bivugwa ko studio Prince Kiiz aherutse gufungura ku mugaragaro yise ‘Hybrid music’ yaba ayifatanyije n’umushoramari Coach Gael, Kiiz yamaze gushyira umucyo kuri ibi byose bivugwa.

Mu minsi ishize nibwo Producer Kiiz yatangaje kumugaragaro ko atakiri kubarizwa mu nzu itunganya imiziki ya Country records yari asanzwe akoreramo ndetse icyo gihe yaje gutangaza ko agiye gushinga studio ye izajya ifasha n’abahanzi bafite impano.

Kuva icyo gihe inkuru zatangiye kuba nyinshi zivuga ko Kiiz yaba yarabuze aho amenera ngo asubire muri 1:55 AM yahoze akoreramo mbere yo kwerekeza muri Country records , akaba ari amayeri bakoresheje kugira ngo akomeze kugirana imikoranire na bo.

Amakuru avuga ko Kiiz akimara kwinjira muri Country records yagiranye amasezerano na Noopja ari we washinze Country records, ko umunsi amasezerano bagiranye yarangiye nta yindi studio azajya gukoreramo ku ruhande, ahubwo ko agomba guhita atangira kwikorera na we agatangira gutanga umusanzu mu kuzamura umuziki nyarwanda yikorera ku giti cye.

Ibi nibyo byatumye hatangira kuvugwa ko aya masezerano ari yo yagonze Kiiz kuko bitashobokaga ko yasubira muri 1:55 AM dore ko ari kenshi na bo bagiye bamusaba ko yasubirayo bakongera gukorana nk’uko na we akunze kubyivugira ariko akababera ibamba, nubwo bitakuyeho imikoranire ya hato na hato hagati yabo ariko bakamwishyura nk’umukozi bahaye ikiraka bisanzwe.

Byavugwaga ko 1:55 AM yifuza Kiiz kandi na we akeneye kujyamo ariko amasezerano yo muri Country records akamugonga, bituma Coach Gael amufungurira studio ye ku ruhande ariko bikitirirwa ko ari iya Kiiz, ko agiye kwikorera nk’uko yabyumvikanye na Noopja,  nyamara Gael ari we ubiri inyuma.

Ikindi kandi byari  ukugira ngo abahanzi batajyaga bakorera indirimbo muri 1:55 AM bazayoboke iyo Kiiz akoreramo bityo Gael akomeze kwinjiza amafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Kiiz yahishuye ko ‘Hybrid music’ yayihoranye kuva kera, na mbere y’uko yinjira muri 1:55 AM na Country records ku buryo yari abizi neza ko azashinga studio ye ndetse azi neza n’igihe bizabera.

Ibirenzeho kandi ni uko Hybrid ayimaranye imyaka igera kuri itatu kuko iyi  yari kompanyi yari asanzwe afite yandikaga indirimbo no kuzikosora ariko atarabona uburyo bwo kubishyira mu bikorwa neza, nyuma yo kwerekeza muri 1:55 AM iba ihagaze ariko izina ryo ararigumana.

Yagize ati ‘Hybrid ni izina natangiye gutekereza kera […] Ni kompanyi nari nsanzwe mfite ariko tutarabishyira mu bikorwa. Twandikaga indirimbo no kuzikosora… Bitari no kubabeshya nari mbizi ko nzakora studio yange, nari nzi n’igihe bizabera.”

Kugeza ubu Kiiz yamaze no gutangaza umwana w’umukokwa bagiye gutangirana nk’umuhanzi uzajya ufashwa na ‘Hybrid music’. Akaba yarayishinze agamije kujya afasha abahanzi bafite impano ndetse n’abatabasha kugera ku ba-producer bakuru.