Pete Davidson ikibwana cy'imbwa cyamushoye mu ntambara

Pete Davidson ikibwana cy'imbwa cyamushoye mu ntambara

 Jun 7, 2023 - 09:25

Pete Davidson na PETA rurageretse kubera ikibwana cy'imbwa yaguze.

Umunyarwenya Pete Davidson yisanze mu ntambara y’amagambo na PETA kubera imbwa aherutse kugura, ubwo yasubizaga ibyo uyu muryango uharanira uburenganzira  bw’inyamaswa wamuvuzeho.

Pete Davidson yatukanye n'ikigo cya PETE kubera imbwa

Ubu butumwa bwa Pete bwohererejwe Daphna Nachminovitch, Umuyobozi mukuru wa PETA, wari wagaragaje ko atishimiye icyemezo yafashe cyo kugura ikibwana aho kurera ibwami zitagira aho kuba. Mu majwi, Pete yavuze ko ibitekerezo bya Daphna byuzuyemo ubuswa kandi by'ubwana. Ashimangira ko yahisemo cavapoo, ubwoko akunda bwari hafi aho. Pete asobanura neza ko imbwa yari igenewe nyina, wari aherutse kubura ikibwana cye.

PETA ikomeje gushikama, yatangaje iti: “Niba Pete yarakoze ubushakashatsi bwe, yari kumenya ko nta bwoko na b’umwe bw'imbwa butaba muri Petfinder, harimo n'iyo yaguze.”

Abajijwe ibijyanye n'amajwi, Davidson yavuze ko uburakari yabutewe n'amarangamutima y'umuryango we wababaye cyane nyuma yo kubura imbwa ya nyina. Yagize ati: “Mu imyaka irenga 20 maze, ntabwo nari narigeze mbona mama na mushiki wanjye barira gutya. Nagerageje gushimisha umuryango wanjye.”

Pete Davidson yavuze ko yavuze nabi kubera agahinda yatewe n'imbwa yapfuye 

Yakomeje agaragaza ko atishimiye kuba aho yaguriye imbwa, baramufashe amashusho batabanje kubiherwa uruhushya, yemeza ko kunengwa na PETA byongere umuryango agahinda. Nubwo yemera ko yakoresheje amagambo mabi, yahagaze ku cyemezo yafashe cyo kwirwanaho n'umuryango we.