Perezida Vladimir Putin yubashye ibyifuzo by'Abarusiya

Perezida Vladimir Putin yubashye ibyifuzo by'Abarusiya

 Dec 9, 2023 - 10:04

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko nta yandi mahitamo afite uretse kwiyamamariza kuba Perezida w'iki gihugu nyuma yuko abaturage bakomeje kubimusaba.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burusiya Kremlin byatangaje ko Perezida Vladimir Putin azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ategerejwe ku wa 17 Werurwe 2024. Aya amakuru kandi akaba yongeye kwemezwa na nyirubwite Vladimir Putin. 

Perezida Putin akaba yatangaje ko aziyamamaza, nyuma yuko Abarusiya bari bitabiriye ibirori byo kwishimira intwari z'Igihugu bamusabye kwiyamamaza. Umuvugizi w'Inteko Nshingamateko ya Donetsk Artem Zhoga, akaba ari we yahagarariye abandi asaba ko yakongera kwiyamamaza.

Umuvugizi w'Inteko Nshingamateko ya Donetsk Artem Zhoga ari mubasabye ko Putin yakongera kwiyamamaza 

Mu magambo ya Putin ati " Ngiye kwiyamamariza kuyobora Federasiyo y'Abarusiya. Mwakoze cyane ku magambo yanyu by'umwihariko muri ibi bihe ndetse no kuri uyu munsi. Narimfite ibitekerezo byinshi kuri iki kibazo, ariko ndabyumva neza, kuko ntayandi mahitamo mfite, ari yo mpamvu ngiye kwiyamamariza kuba Perezida w'u Burusiya."

Manda ya Perezida Putin, ikaba izarangira tariki ya 07 Werurwe 2024. Ni mu gihe ari kuyobora iki gihugu guhera mu 2012. Ari na ko mbere yaho guhera mu 1999 yayoboraga iki gihugu kugeza mu 2008, ahita avaho asimburwa na Dmitriy Medvedev aba Minisitiri w'intebe ariko mu 2012 ahita agaruka. 

Perezida Vladimir Putin yemeje ko aziyamamariza kuyobora u Burusiya 

Hagati aho, ibice bya Ukraine byatoye byemeza ko bibaye intara y'u Burusiya ubwo ingabo z'u Burusiya zatangizaga ibitero bisanzwe bya gisirikare muri iki gihugu muri Gashyantare 2022, bikaba nabyo bizitabira aya matora.

Ibyo bice ni: Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia ndetse na Kherson. Twabibutsa ko Vladimir Putin yemerewe kwiyamamaza inshuro zose ashaka, mu mavugurura yakozwe mu itegekonshinga mu 2022.