Perezida Museveni wamuritse album agiye kubaka Label ya rutura

Perezida Museveni wamuritse album agiye kubaka Label ya rutura

 Sep 19, 2023 - 00:09

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni uheruka gusohora alubumu ye mu mpera z'icyumweru agiye kubaka inzu itunganya umuziki buri wese yishyikiraho.

Ku 16 Nzeri 2023, kuri Kololo Independence Grounds i Kampala muri Uganda nibwo Perezida w'iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yasohoye umuzigo we yise "Museveni Awooma", aho umuhanzi Munamasaka Emma Nsereko ari we wawutunganyije igihe kinini.

Muri iki gitaramo cyo kumurika iyi album ye, akaba yari kumwe n'umufasha we Janet Museveni ndetse n'abarimo Minisitiri wa Kampala Hajjat Minsa Kabanda, ndetse n'abandi bayobozi bo mu ishyaka rye NRM. Hakaba kandi hari hategetejwe na Perezida wa Sudani y'Epfo nubwo atabashije kuhagera.

Perezida Museveni wamuritse album ye "Museveni Awooma"

Mu ijambo rye, Perezida Museveni akaba yarasezeranyije abanyamuziki ko agiye kubaka ibikorwaremezo bizajya bifasha abahanzi bose muri Uganda gukora umuziki mu buryo bworoshye. By'umwihariko akaba yaravuze ko agiye guhura n'abanyamuziki bose bakaganira uko ibyo bikorwa byabageraho bigatangira kuzamura abifitemo impano.

Perezida Museveni akaba yarashimangiye ko agiye gushinga inzu itunganya umuziki izajya iganwa na buri wese akishyura amafaranga make cyane. Ari nako yashimangiye ko agiye gufasha abahanzi gushyiraho amategeko azajya arengera ibihangano byabo kuburyo ntawabashishura.

Madamu Janet Museveni yari yaherekeje umugabo we Perezida Museveni kumurika alubumu ye

Nubwo yavuze ko agiye gufasha abahanzi akabahereza ibikoresho byo kwifashisha mu muziki wabo harimo no kubaha studio, ariko kandi yabagiriye inama yo gushaka indi mirimo bakora nyuma y'umuziki niba bashaka kuba abaherwe.

Perezida Museveni ati "Dufite abaririmbyi, abandi bashobora gukina filime n'ibindi, ariko kandi hari indi mirimo abantu bashobora gukora iteza imbere ubukungu irimo: Ubucyerarugendo, ubwikorezi, ubuvuzi, ubucungamari, ubugenzuzi ndetse n'ibindi byinshi."

Abari baherekeje Perezida Museveni kumurika alubumu ye