Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakeneye amabuye ya DRC 

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakeneye amabuye ya DRC 

 Mar 8, 2025 - 18:51

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gukurira inzira ku murima abirirwa bavuga ko u Rwanda rusahura amabuye y'agaciro ya Congo-Kinshasa, yemeza ko u Rwanda rukeneye umutekano atari amabuye.

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakeneye amabuye y'agaciro ya Congo, ko ahubwo urebye Ibihugu birimo Ubushinwa, Amerika n'abandi aribo bayashaka cyane ku buryo ukoze urutonde u Rwanda rwaza mu myanya 100.

Umukuru w'Igihugu avuga ko u Rwanda rudakeneye amabuye y'agaciro ahubwo rukeneye umutekano ndetse rutatekereza iby'amabuye nta mutekano w'igihe kirambye rufite.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagira Mario Nawfal, aho yavuze ko Ibihugu by'ibihangange bihengera Politike mbi ya Congo bakitwaza u Rwanda bavuga ko rusahura imitungo ya Congo.

Inshuro nyinshi Leta Congo ikunda gushinja u Rwanda ko rusahura amabuye y'agaciro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, ariko u Rwanda narwo rubitera utwatsi buri gihe.

Perezida Kagame yemeza u Rwanda rukeneye umutekano rudakeneye amabuye ya DRC

Perezida Flex Tshisekedi yemeza ko u Rwanda rusahura umutungo wa Congo