Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2025, muri Kigali Convention Center Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ryo mu Rwanda no hanze.
Ni ikiganiro kibanze ku bibazo by'Igihugu cyane cyane iby'umutekano bitebana n'Uburasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame yavuze ko umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ufite inkomoko ku mateka ndetse n’ibihugu bikomeye ku Isi bibifitemo uruhare.
Ati “Umuzi w’ikibazo ndetse n’impamvu zishamikiye kuri iki kibazo uturuka mu bice bitandukanye by’Isi harimo no mu bihugu bikomeye nk’uko tubizi.
"Kiriya kibazo gifite imizi mu mateka ya kiriya gihugu, amateka y’akarere kacu n’amateka y’umugabane wacu bijyanye n’iminsi ya mbere y’Ubukoloni.”
Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko ikibazo cya Congo kitagatwerewe u Rwanda akemeza ko ikibazo cya Congo cyagakwiye gushakirwa ahandi atari mu Rwanda.
Yagaragaje ko ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyakemuka mu gihe abo kireba bagira ubushake bwo kugikemura.
