Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije

 Sep 9, 2024 - 15:13

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora gukora ibyaha byo kwangiza ibidukikije, ubwo yatangizaga Inama y'Abacamanza bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Inama y'Abacamanza bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ni inama izwi nka ‘Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association Conference’ aho yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 45.

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora gukora ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Ati “Imikoranire ya hafi y’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, rero ni ingenzi. Hamwe n’Abacamanza bigenga kandi bafite ubunararibonye, hari byinshi byakorwa mu kurinda ibidukikije byacu hakanatangwa ubutabera aho bikenewe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ihumana ry’ikirere kandi bigira ingaruka nyinshi ku bayituye ari na yo mpamvu hakenewe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera ibidukikije.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kubaka urwego rw’ubutabera n’ubucamanza muri rusange kandi yari amahitamo agambiriwe.

Ati “Aya yari amahitamo ayobowe no kwemera ko kugendera ku mategeko ari urufunguzo rwo kubaka amahoro, umutekano n’iterambere.”