Perezida Kagame aribaza impamvu DRC yikoreza umutwaro u Rwanda

Perezida Kagame aribaza impamvu DRC yikoreza umutwaro u Rwanda

 Jan 9, 2025 - 16:56

Perezida Paul Kagame aribaza impamvu Leta ya Congo-Kinshasa idacyura impunzi ibihumbi ziri mu Rwanda, ahubwo igakomeza kwikoreza umutwaro u Rwanda, ndetse agaragaza aho abarwanyi ba M23 bavuye mbere yo gutangiza imirwano muri Congo.

Perezida Kagame yavuze ko umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage ba Congo, ndetse kuba bari kurwana n’Ingabo z’icyo gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari uko bakunda intambara ahubwo ari uguharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Kuki bari kurwana? Kuki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda bavuye muri ako karere. Kuki dufite impunzi hano?

"Ni uko u Rwanda rushaka impunzi rukaba rwarazihamagariye kuva muri Congo kuza hano mu Rwanda? kuki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”

Yibukije ko n’ubwo abagize umutwe wa M23 umunsi umwe bitwa Abanye-Congo undi bakitwa abanyamahanga, bidakuraho ko ari abaturage b’icyo gihugu.

Ati “Iyi mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, urashaka kuvuga ko abantu bari muri iki cyumba batazi uko byatangiye n'aho byatangiriye?

"Imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, aba bantu bari kurwana ntabwo baturutse mu Rwanda, mu gihe byose byatangiraga cyangwa igihe batangiraga imirwano yose.”

Yunzemo ko umutwe wa M23 ukomoka muri Congo ndetse na bamwe mu bayobozi bawo bari barahungiye muri Uganda, batigeze bakomoka mu Rwanda cyangwa ngo bahave bajya kurwana muri Congo.

Ati “Kuki RDC idakemura ikibazo cy’abaturage bayo? Kuki cyahindutse ikibazo cy’u Rwanda? Kuki bashobora kutwikoreza umutwaro, kuki batavana ibi bihumbi birenga 100 by’impunzi hano? Mubajyane mu rugo.”