FARDC yongeye kwikanga ibitero bya M23|U Bushinwa buryamye kuri DRC

FARDC yongeye kwikanga ibitero bya M23|U Bushinwa buryamye kuri DRC

 May 28, 2023 - 04:37

Guverinoma ya DR-Congo yongeye gutangaza ko umutwe wa M23 ukomeje gutegura ibitero ku mugi wa Goma| U Bushinwa bwemereye akayabo k'amadorari DRC ko kuyifasha kwirukana M23.

Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri iheruka kubera i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niho Umuvugizi wa Guverinoma Augustin Kibassa yatangaje ko M23 iri kwisuganya ngo itangize ibitero ku mugi wa Goma.

Mu magambo ye ati "Umutekano ukomeje kurangwa no kongera Ingabo mu birindiro bya M23 mu rwego rwo guteganya kugaba ibitero rusange. Amakuru dufite akaba ari uko intego bafite ari ukwigarurira Umujyi wa Goma."

Icyakora nubwo Guverinoma ya DR-Congo yatangaje ibi ngibi, umutwe wa M23 nta kintu na kimwe uratangaza kuri ibi Guverinoma ivuga mu gihe hari hashize iminsi imirwano yarahageze.

U Bushinwa bwemereye inkunga DRC yo kurwanya M23

Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye mu Bushinwa, akaba yarahuye na mugenzi we Xi Jinping baganira kubijyanye n’ubufatanye ndetse anamwemerera kumuha inkunga ifatika yo kurwanya M23.

Perezida Tshisekedi akaba yarasobanuriye mugenzi Xi Jinping uburyo umutwe wa M23 wamuzonze, maze undi nawe amusezeranya ubufasha.

Perezida Xi Jinping yahaye ubufasha DRC bwo kurwanya M23 

Perezida Xi Jinping akaba yarasezeranyije Tshisekedi ko atazigera amutererana ndetse ahita amwemerera inkunga ya Miliyoni imwe y’amadorali, kandi amwizeza ko azamuhora hafi.

Iyi nkunga y'u Bushinwa kuri DRC, ikaba ije ikurikira drones z'intambara iki gihugu cyari cyagurishije DRC mu minsi ishize.